Mu gicuku cyo kuwa Gatandatu tariki 17 Gashyantare 2018 nibwo APR FC yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Seychelles mu mukino izahuriramo na Anse Reunion FC, aho yagezeyo amahoro kuri ubu ikaba yanatangiye imyitozo ku kibuga izakiniraho kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gashyantare 2018.
Victoria Stadium igomba kuberaho uyu mukino wo kwishyura
Didier Bizimana na Rukundo Dennis bafite icyizere cyo kwitwara neza muri Seychelles
APR FC, akazi ko gusezerera iyi kipe gasa n’akayoroheye cyane kuko mu mukino ubanza yatsindiye i Kigali Anse Reunion FC ibitego 4 byose ku busa. Mu bakinnyi ba APR FC bahagurutse mu Rwanda ntiharimo Nshuti Dominique Savio ahubwo hiyongereyemo Iranzi Jean Claude utaragaragaye mu mukino ubanza.
Ikipe ya APR FC yatangiye imyitozo ku kibuga cyo muri ibi birwa
Nshuti Innocent, Sekamana Maxime na Bizimana Djihad bari mu bakinnyi bagiye muri Seychelles
N’ubwo APR FC yerekeje muri Seychelles ifite impamba ihagije, ntiyajenjetse kuko yakoze ku bakinnyi bayo bose bafatwa nk’inkingi za mwamba z’iyi kipe.
Dore urutonde rw’abakinnyi umutoza wa APR FC Jimmy Mulisa yajyanye muri Seychelles.
Abazamu :
Ba myugariro :
Abakina hagati :
Ba rutahizamu :