AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

APR FC yirukaniye rimwe abakinnyi 16 barimo na kapiteni

APR FC yirukaniye rimwe abakinnyi 16 barimo na kapiteni
28-06-2019 saa 17:33' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2946 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa 28 Kamena 2019, Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwirukanye abakinnyi 16 barimo uwari kapiteni wayo Mugiraneza Jean Baptiste Miggy.

Ni mu gihe iyi kipe imaze igihe itirwara neza dore ko Rayon Sports mukeba wayo yayitwaye igikombe cya Shampiyona y’ u Rwanda ndetse ikaba yaranasezerewe rugikubita mu irushanwa ry’ igikombe cy’ amahoro.

Mu gihe hamaze iminsi hari amakuru avuga ko ikipe ya APR FC igiye kwisubiraho ku cyemezo cyo kudakinisha abakinnyi b’ abanyamahanga, iyi kipe yakoze inama yirukana abakinnyi bose bamaze iminsi badatanga umusaruro.

Uyu mwanzuro wafatiwe mu nama yabereye ku cyicaro cya APR FC iyobowe n’umuyobozi wungirije wa APR FC Maj.Gen Mubaraka Muganga.
Maj. Gen. Muganga yashimiye abasezerewe umurava bagaragaje mu gihe bari bamaze muri APR FC anabasomera ibikubiye mu ibaruwa ibasezerera yanditse mu rurimi rw’icyongereza.

Iyo baruwa ivuga ko abasezerewe babaye abakinnyi ba APR FC, ariko bakaba basezerewe kugira ngo bage gushaka izindi kipe bakinira, igasoza ibifuriza amahirwe masa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA