Kuri uyu wa Gatatu tariki ya Mbere Gashyantare 2017, umunsi wo kwibuka no kuzirikana Intwari z’U Rwanda kuri Stade Amahoro i Remera, nibwo habaye umukino ukomeje wahuje ikipe za mbere zihora zihanganye cyane, APR FC na Rayon Sports FC, ikipe y’ingabo z’u Rwanda yongera gusubira Rayon Sports inayitwara igikombe cy’uyu munsi w’intwari.
Mu minota ya mbere y’umukino, ikipe ya APR FC yabonye igitego cyayo cya mbere cyatsinzwe na Rugwiro Hervé ku munota wa 10, umupira ukomeza gukinirwa hagati cyane ubona impande zombi zirimo kugenda zihangana.
Abafana nabo bari benshi ku mpande zombi, dore ko kwinjira ahasanzwe hose byari amafaranga 500. Ku munota wa 27 w’umukino, Mussa Kamara yabonye ikarita y’umuhondo kubera umugeri yari akubise Aimable Nsabimana.
Mu rubuga rw’amahina, ku munota wa 30 habaye amahane cyane mu kibuga ubwo umuzamu Mvuyekure Emery bamukoreraga amakosa, haba imirwano ku mpande zombi. Amakipe yakomeje kotsanya igitutu, maze ku munota wa 42 APR FC ihusha igitego cyari cyabazwe ku kazi gakomeye kari gakozwe na Sibomana Patrick, ariko umupira umuzamu awukuramo, igice cya mbere gihita kinarangira.
Igice cya kabiri kigitangira, Mustafa yasimbuye Nshuti Dominique Savio, maze Rayon Sports itangira isatira cyane kurusha APR FC. Ku munota wa 60, Kapiteni wa APR FC yinjiye mu kibuga ahita ahabwa igitambaro cy’ubukapiteni cyari cyambawe na Rusheshangoga Michel.
APR FC yatangiye gutinza umukino, abatoza ku mpande zombi nta kwicara bose bashakaga kwegukana iki gikombe, abafana ba APR FC nabo baririmba bati : "Gasenyi turakongera". Ku munota wa 80, Twizerimana Onesime yasimbuye Issa Bigirimana, APR FC yongera gusatira cyane.
Ku munota wa 82, Ngabo Arbert yandagaje Abuba Sibomana aramucenga undi amukorera n’ikosa bituma abona ikarita y’umuhondo. Ku munota wa 90 abafana ba APR FC batangiye kubyina intsinzi ari nako abafana ba Rayon Sports batangira kwisohokera, bongeraho iminota 4 ariko umukino urangira ari cya gitego kimwe cya APR FC ku busa bwa Rayon Sports.
Amafoto : Manzi Rema Jules