Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona ya 2021, igiye gukina umukino wa gicuti na Kiyovu Sports itari no makipe umunani ahatanira igikombe.
Uyu mukino wa gicuti ugiye gukinwa mu gihe shampiyona yabaye isubitswe kugira ngo ikipe y’igihugu ikine imikino wa gicuti ifitanye na Repubulika ya Centrafrique.
Ikipe ya APR FC inafite abakinnyi benshi bahamagawe mu ikipe y’Igihugu, ikomeje imyitozo yitegura shampiyona.
Uyu mukino wa gicuti uzahuza APR FC na Kiyovu iri mu bihe bitoroshye kubera kubura itike yo kuzamuka mu makipe umunani ahatanira igikombe, uzaba kuri uyu wa Gatandatu ku kibuga cy’iriya kipe y’Ingabo z’u Rwanda giherereye i Shyorongi mu Karere ka Rulindo.
Kiyovu Sports yatangiye iyi shampiyona ivuga ko yifuza kuyegukana dore ko yaguze abakinnyi bashya benshi ndetse ikanasinyisha Umutoza Karekezi Olivier waje kwirukanwa n’iyi kipe.
Ubu iyi kipe iri mu makipe umunani ari guhatanira kutamanuka mu kiciro cya kabiri cy’Umupira w’amaguru mu Rwanda.
Ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba igiye gukina umukino wa gicuti nyuma y’uko isubukuye imyitozo ku wa Gatatu nyuma y’ikiruhuko cy’iminsi ine umutoza Adil yari yahaye abasore be.
Nyuma y’uwo mukino APR FC ikaba igomba gukomeza imyitozo yitegura isubukurwa rya shampiyona aho izasubukurwa tariki 10 Kamena aho izakirwa na Bugesera FC ku kibuga cya Bugesera.
UKWEZI.RW