Ubuyobozi bw’Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC, buranyomoza amakuru yacicikanye avuga ko bugiye gusimbuza umutoza Mukuru w’iyi kipe Mohammed Adil Erradi ndetse no guhagarika umukozi ushinzwe igura n’igurishwa ry’abakinnyi, Mupenzi Eto uherutse kwita abantu ‘imbwa z’imisega’.
Itangazo rya APR FC riri ku rubuga rw’iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda, rivuga ko ariya makuru ari “ibinyoma ndetse bigaragara ko ari amakuru agamije kuyobya abakunzi b’umupira w’amaguru, by’umwihariko abakunzi b’ikipe y’ingabo z’igihugu.”
Risoza rigira riti “ubuyobozi bwa APR FC bukaba busaba abakunzi b’umupira w’ amaguru, by’umwihariko abakunzi ba APR FC, kutita kuri ibi bihuha kuko nta gaciro ayo makuru afite.”
Mohamed Adil Erradi wavugwaho kuba agiye gusimbuzwa Umunyakenya Jacob Ghost Mulee, ntiyatoje APR FC mu mikino ibiri iyi kipe yakinnye mu mikino y’irushanwa rya CAF Champions League yakinnyemo na Mogadishu City Club.
Ubwo ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Africa CAF ryatangazaga ko Mohamed Adil Erradi atemerewe gutoza APR FC mu mikino Nyafurika, Mupenzi Eto’o usanzwe ari na Manager wa Adil yibasiye bamwe mu Banyamakuru bagarukaga kuri kiriya cyemezo cyo kuba Adil adafite ububasha bwo gutoza kandi ko yazanYwe n’uriya Mupenzi bashinja kwica umupira wo mu Rwanda.
Icyo gihe Mupenzi wagaragaye mu mashusho bigaragara ko yabwiraga uwitwa Claire Mama, amubwira ko ntawubuza imbwa kumoka.
Icyo gihe yagize ati “Claire Mama, Claire Mama” undi yahise umubaza ati “bimeze bite ?”, Eto’o yahise amusubiza ati “meze fresh, ntawubuza imimbweti (imbwa) kumoka, ntawubuza imisega kumoka, reka reka ntawayibuza.”
Benshi mu bakurikiranira hafi iby’umupira w’amaguru mu Rwanda bahise bagaragaza ko batishimiye iriya mvugo bise nyandagazi yakoreshejwe n’uriya mukozi w’Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda zisanzwe zizwiho imyitwarire y’indakemwa.
UKWEZI.RW