Ubuyobozi bw’Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC bwerekanye ibimenyetso simusiga ko butigeze bwimana abakinnyi mu ikipe y’Igihugu Amavubi ku bushake nk’uko byari bikomeje kuvugwa.
Kuri uyu wa Kane ubwo Ikipe ya APR yahuraga n’iya Gasogi United mu mukino wa gicuti, hagaragayemo abakinnyi bahamagawe n’umutoza w’Ikipe y’Igihugu ariko ntibitabe ubutumire aho iriya kipe yatangaje ko barwaye.
Ubwo bariya bakinnyi bagaragaraga muri uriya mukino wa Gicuti, amakuru yakomeje gucicikana ko ari gihamya ko APR yabimanye ku bwende dore ko nubundi byari bimaze iminsi bivugwa.
Ubuyobozi bwa APR FC bwasohoye itangazo rigaragaza ibimenyetso ko butigeze bwimana bariya bakinnyi ku bushake kuko bari barwaye koko nk’uko bwabimenyesheje Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda.
Iri tangazo riri ku rubuga rwa APR, rivuga ko abakinnyi bari bahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi ntibitabire kubera imvune barimo Manishimwe Djabel, Ruboneka Jean Bosco, ndetse na Kwitonda Alain.
Rikomeza rivuga ko bariya bakinnyi bose bari bafite imvune nk’uko bigaragara muri raporo y’Abaganga ndetse bakaba baragiye banavurwa n’Umuganga w’ikipe y’igihugu bwana Patrick Rutamu.
Nyuma yo kubona raporo y’Abaganga ubuyobozi bwa APR FC bwabimenyesheje Umunyamanga w’Umusigire wa FERWAFA bwana David, ndese n’umutoza w’ikipe y’igihugu bwana Mashami Vicent wanavuze ko na we atashamishwa no guhamagara umukinnyi utameze neza anashimira ubuyobozi bwa APR FC kuba bamumenyesheje hakiri kare.
Ririya tangazo kandi rigaragaza ubutumwa Ubuyobozi bwa APR FC bwandikiye Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru (FERWAFA) ndetse n’Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Mashami Vincent bumenyesha ibibazo bya bariya bakinnyi.
Raporo y’Abaganga
UKWEZI.RW