Ubuyobozi bw’Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC bwirukanye mu mwiherero umukinnyi wo hagati Bukuru Christopher kubera imyitwarire ye idahwitse ngo ajye kwitekerezaho.
Bukuru Christopher yirukanywe mu mwiherero mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 16 Gicurasi 2021 azira imyitwarire ye mibi nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa APR FC.
Uyu mukinnyi wo hagati asanzwe akinira Ikipe y’Ingabo APR FC ariko kubera imyitwarire mibi yagiye imuranga, akagirwa inama kenshi agakomeza kugorwa no kwikosora, Ubuyobozi bwa APR FC bwahisemo ku mwirukana mu mwiherero kugira ngo ajye kwitekerezaho.
Iki gikorwa cyabereye imbere y’abakinnyi bagenzi be ndetse na Staff, Umuyobozi wa APR FC aheraho yibutsa abakinnyi basigaye ko basabwa kugaragaza imyitwarire myiza igihe cyose.
Yibutsa ko APR FC nk’ikipe y’Ingabo isabwa kuba intangarugero mu yandi ma kipe ndetse no m’umuryango Nyarwanda.
UKWEZI.RW