AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Abafana ba Arsenal mu Rwanda bahaye inzu abasaza n’abakecuru barokotse Jenoside batunganya ibihumyo

Abafana ba Arsenal mu Rwanda bahaye inzu abasaza n’abakecuru barokotse Jenoside batunganya ibihumyo
8-07-2019 saa 08:13' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 477 | Ibitekerezo

Abafana ba Arsenal mu Rwanda bahaye inzu abasaza n’abakecuru basigajwe iheruruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 batuye mu murenge wa Kinyinya .

Kuri uyu wa gatandatu tariki 6 Nyakanga 2019 abafana ba Arsenal baba muri fans club yitwa RAFC(Rwanda Arsenal fans club ) bahaye inzu abasaza n’abakecuru batuye mu murenge wa Kinyinya Akarere ka Gasabo bibumbiye muri koperative yitwa twiyubake kinyinya .

Iyi koperative igizwe n’abakecuru n’abasaza bacitse ku icumu batuye mu murenge wa Kinyinya akagari ka Gasharu batuye mu mudugudu w’abacitse ku icumu .

Sezibera John uyobora iyi koperative twiyubake Kinyinya avuga ko mbere inzu bakoreragamo yasenyutse bamara hafi imyaka 2 badakora ubu bakaba bishimira iyi nzu shya bahawe yagize ati” inzu yacu yambere yarasenyutse twari tumaze imyaka 2 nta nzu dufite yo gukoreramo twarahagaze ,ariko ubu tugiye kongera gukora neza kuko twari mu bibazo ntakintu dufite ‘’.

Sezebera avuga ko ubu iyi nzu shya bahawe ishobora kujyamo imigina y’ibihumyo ihumbi 5000 ndetse ubu bakaba bafite imigina 7600 bahawe kandi avuga ko ibibazo byakemutse ngo bagiye kujya basarura neza bagurishe ,avuga ko bo bagura imigina ikoze kuko batazi kuyikorera bakayitunganya mbere yo kuyigurisha .

Abafana ba Arsenal bahaye ab bakecuru n’abasaza nyuma y’imyaka 2 bari bamaze badafite aho bakorera .

Apolo Munanura umuyobozi wa Rwanda Arsenal fans club avuga ko iki ari igikorwa ngarukamwaka kuko bamaze imyaka 5 bakora ibi bikorwa yagize ati” iki gikorwa ni igikorwa dukora ngaruka mwaka kuri twe twumva ari inshingano gufasha abatishoboye muri uyu mwaka wa 2019 twahisemo kubaka inzu tuyubakira aba bakecuru n’abasaza inzu yabo yari yarasenyutse twabubakiye rero inzu tuzabaha n’imigina 1500 ,ubundi iyo dukoze igikorwa nk’iki abo tugikoreye baba babaye abanyamuryango bacu nabo”.

Munanura akomeza avuga ko bazatunganya neza iyi nzu bashyiraho imiferege ndetse n’imireko ndetse babegereze n’amazi hafi yabo,avuga kandi ko bazanabaha indi migina 1500 kugirago bajye basarura iyi migina buri munsi .

Munanura Apolo uyobora Rwanda Arsenal fan club avuga ko iki ari igkorwa iyi fan club ikora buri mwaka

Iyi koperative twiyubake Kinyinya igizwe n’abasaza n’abakecuru 28 ikaba yaratangiye muri 2012 bagura imigina y’ibihumyo bakayitunganya mbereyo kuyijyana ku isoko .

Rwanda Arsenal fan club igizwe n’abanyamuryango 1200 baba hirya no hino mu gihugu buri mwaka bafasha abacitse ku icumu mubikorwa bitandukanye .

Abagize iyi koperative bagura imigina y’ibihumyo bakayitunganya ikavamo ibihumyo mbere yo kuyigurisha.

Abakecuru n’abasaza bagize iyi koperative ibyishimo byari byose nyuma yo kongera kubona inzu

Iyi nzu bahawe ifite ubushobozi bwo kwakira imigina y’ibihumyo ibihumyo 5000 biteganyijwe ko izashyirwaho imireko ndetse n’imiferege .

Iyi ni migina y’ibihumyo mbere yuko itunganwa ngo ibone gucuruzwa


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA