AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Abafana ba Rayon Sports bari basabiwe gufungwa imyaka itanu bagizwe abere

Abafana ba Rayon Sports bari basabiwe gufungwa imyaka itanu bagizwe abere
16-02-2017 saa 15:31' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 4153 | Ibitekerezo

Aba bafana bari barezwe mu rubanza rukomoka ku mukino wateje ubwumvikane bucye wahuzaga Rayon Sports na AS Kigali mu mwaka wa 2014, aho abakinnyi bamwe bahagaritswe ndetse n’umutoza wa Rayon agahanwa, urukiko rwategetse ko babaye abere nyuma y’uko ubushinjacyaha bwari bwabasabiye igifungo cy’imyaka 5.

Kuwa Gatatu tariki 18 Mutarama 2017, nibwo ubushinjacyaha ku rukiko rwa Nyarugunga bwari bwasabiye aba bafana igifungo cy’imyaka 5 n’ihazabu ya miliyoni imwe (1,000,000FRW) kuri buri umwe bashinjwa guteza imvururu ku kibuga, gusenya, konona ibice by’inyubako ya sitade Amahoro, konona ku bw’inabi ikintu cy’undi kimukanwa (imodoka y’umusifuzi), kurwana no kunanirana bya kiboko abashinzwe umutekano, gukoza isoni abashinzwe umutekano n’abasifuzi biturutse ku murimo rusange bari bashinzwe.

Uwungananira mu mategeko aba bafana, Me Bayisabe Irenée, yari yabasabiye ko bagirwa abere. Urubanza rwasomwe kuri uyu wa Kane tariki 16 Gashyantare 2017. Abo bafana ni Bayingana Viateur, Nshimiyimana Sylvain, Munyensanga Innocent , Tuyiramye Fidèle, Uwineza Abdulwahed, Nishyirimbere Jean Baptiste, Ndacyayisenga Frank Moise, Ngirimana Manasseh, Tuyiramye Fidele na Muhawenimana Jean Claude. Nyuma yo gusanga ibirego baregwa nta shingiro bifite, inteko y’abacamanza yategetse ko bagirwa abere ndetse n’amagarama y’urubanza agashyirwa mu isanduku ya Leta. Uru rubanza kandi rwasomwe abaregwa badahari.

Uwo mukino baregwamo gutezaho imvururu watumye Rayon Sports itakaza amahirwe yari ifite yo gutwara igikombe cya shampiyona, wabaye tariki 20/04/2014. Muri raporo yakozwe kuri uwo mukino, abakinnyi n’umutoza wa Rayon Sports, Luc Eymael, byagaragaye ko basagariye abasifuzi ndetse n’abafana b’ikipe ya AS Kigali, banamenagura ibirahure bya sitade Amahoro.

Icyo gihe umutoza wa Rayon Sports, Luc Eymael n’umunyamabanga wayo Gakwaya Olivier, bahagaritswe imikino umunani batagaragara ku kibuga ndetse hiyongeraho izahabu y’amafaranga y’u Rwanda 200,000, umukinnyi Amiss Cedrick wakiniraga Rayon Sports na we ahagarikwa amezi 6 n’izahabu y’ibihumbi 50 mu gihe Muhayimana Claude uyobora abafana ba Rayon Sports yagizwe umwere.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA