Sosiyete y’itumanaho ya Airtel Rwanda, ku bufatanye bushya yagiranye na Rayon Sports ubu yamaze gushyiraho uburyo bworohereza abafana bayo gutera inkunga iyi kipe, babinyujije mu kugura ipaki ya Internet cyangwa yo guhamagara.
Rayon Pack, nibwo buryo abakoresha umurongo wa Airtel-Tigo bazajya bakoresha bagura ipaki yo guhamagara cyangwa kwitaba, yaba iy’umunsi cyangwa ukwezi kandi ku giciro gito,
Uzajya agura iyi Paki yiswe Rayon Pack, ubwo azaba ahaye Rayon Sports, 10% by’ayo yishyuye mu kugura iyo paki ya internet cyangwa yo guhamagara .
Binyuze mu gukanda *255# nibwo uzajya ashaka gushyigikira ikipe ya Rayon azajya agura Rayon Pack .Perezida wa Rayon Sports, Paul Muvunyi, yavuze ko bishimiye kuba iyi paki ishyizwe hanze .
Yagize ati “Abafana bacu bamaze igihe banyotewe no kubona amahirwe yo gutera inkunga ikipe kugira ngo ikomeze kugendera ku murongo mwiza, ikintu kitari cyoroshye kubera ko tutari dufite uru rubuga.”
Magara John ushinzwe iyamamazabikorwa muri Airtel asobanura uko ubwo bufatanye buzaba buteye