Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 19 Mutarama 2017, abayobozi b’amafederasiyo atandukanye, abatoza, abakinnyi, abanyamakuru n’abayobozi b’amakipe atandukanye bahagurukiye kuri sitade Amahoro berekeza i Nkumba aho bagiye kumara iminsi 10 mu Itorero ry’igihugu.
Ni mugihe imikino y’igikombe cya Afrika irimbanyije, ubusanzwe iyi mikino kimwe n’i’y’igikombe cy’isi abayobozi b’amafederasiyo y’umupira w’amaguru bakaba baba batumiwe bakayikurikirana bahibereye, ariko Nzamwita Vicent De Gaule ntabwo azayitabira kuko azaba ari mu itorero.
Gakwaya Olivier, umuvugizi wa Rayon Sports na we ntazagaragara ku mukino uzahuza iyi kipe ye ya Rayon Sports na APR FC kuri uyu wa Gatandatu tariki 21, kuko nawe y’tabiriye iri torero.
Iri torero rizajyamo abantu benshi batandukanye b’abafatanyabikorwa muri siporo
Mu kiganiro ikinyamakuru Ukwezi.com cyagiranye na Gakwaya Olivier mbere y’uko yerekeza i Nkumba, yadutangarije icyo yiteze mu Itorero. Yagize ati ”Tugiye kwiga uko twakorana n’ibindi byiciro by’abanyarwanda, naho kubijyanye n’umukino wa Rayon Sports na APR FC wo sinzagaruka kuwureba kuko ntibizashoboka‘’.