Abayobozi babiri bakuru mu Burundi batawe muri yombi aho bakurikiranyweho gutegura umugambi wo kugirira nabi umukuru w’igihugu aho abakinnyi bakiniye nabi ndetse bagashaka no kuvuna Perezida w’iki gihugu Pierre Nkurunziza mu mukino wari wateguwe n’aba bayobozi.
Perezida Nkurunziza wavutse bundi bushya ndetse akanabatizwa mu itorero ry’abogezabutumwa, afite ikipe ye yitwa Haleluya FC akunda no gufatanya nayo mu mikino itandukanye iyi kipe igenda ikina n’andi makipe yo muri iki gihugu, iyi kipe ya Nkurunziza kandi iba yaherekejwe na korali yo muri iri torero yitwa ‘Komeza Gusenga’.
Tariki 3 Gashyantare iyi kipe ya Nkurunziza (Haleluya FC), yari yerekeje mu Majyaruguru y’iki gihugu mu Mujyi wa Kiremba gukina n’ikipe yo muri aka gace igizwe n’igice kini cy’impunzi z’abanye- Congo ziri mu Burundi.
Bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe ya Kiremba FC, bari baziko bari gukina na Perezida w’igihugu ndetse bari bahawe itegeko ryo kumukinira neza byana na ngombwa bakajya bamureka agatsinda ibitego.
Uwayahe amakuru AFP, yavuze ko hari abandi bakinnyi b’iyi kipe ya Kigemba FC batari bazi ko ikipe bari gukina nayo irimo Perezida ndetse ngo bamwe bamwakaga umupira uko bishakiye abandi bakamugusha hasi mu kibuga inshuro nyinshi bashaka no kumuvuna.
Umuyobozi wa Kiremba, Cyriaque Nkezabahizi n’umwungirije, Michel Mutama batawe muri yombi kuwa Kane tariki 01 Werurwe bazira ibi byaha byo kugambirira kugirira nabi umukuru w’igihugu babinyujije muri aba bakinnyi.
Mu mwaka ushize wa 2017, Umuryango w’Abibumbye washyize hanze raporo igaragaza ibimenyetso by’uko Perezida Nkurunziza na Leta ye bashinjwa ibyaha byibasiye ikiremwamuntu
Bivugwa ko Perezida Nkurunziza ari umwami wa ruhago muri aka karere
Abamukiniye nabi bashaka kumuvuna batawe muri yombi