Alex Sanchez w’imyaka 29, kizigenza mu kipe ya Manchester United wari umaze iminsi avugwaho kuba yakwerekeza mu ikipe ya Real Madrid yakatiwe igifungo cy’umwaka n’amezi ane azira ibyaha birimo kunyereza imisoro
Uyu musore wigeze gukinira ikipe ya FC Barcelona kuri ubu akaba yabarizwaga mu gihugu cy’Ubwongereza aho yakinaga muri Man United, yakatiwe ku munsi w’ejo n’urukiko rwo muri Espagne aho azira kunyereza amafaranga asaga miliyoni imwe y’amayero akabakaba hafi 77, 043, 478, 261Frw.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Sanchez watangiye kugezwa mu nkiko bwa mbere muri 2016, Iyi misoro akurikiranyweho bivugwa ko ari iyo mu myaka ya 2012 na 2013.
Sanchez, wagiye mu ikipe ya Man United avuye muri Arsenal, mu kwezi gushize byavugwaga ko ariwe mukinnyi wo mu bwongereza ushobora kuba ahembwa amafaranga menshi aho byavugwaga ko yinjiza amafaranga miliyoni 14 z’amadorali ya Amerika (havuyemo imisoro).
Sanchez ni umwe mu bakinnyi bakomeye muri ruhago bahamwe n’ibyaha byo kunyereza imisoro nyuma ya Luka Modric wa Real Mdrid ndetse na L Messie nawe akaba yarigeze kuvugwaho kuneyereza imisoro y’iwabo muri Algentine.