AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Amafoto utabonye yaranze umukino Arsenal yatsinzemo Chelsea

Amafoto utabonye yaranze umukino Arsenal yatsinzemo Chelsea
20-01-2019 saa 13:32' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 1865 | Ibitekerezo

Arsenal na Chelsea n’ amakipe akomeye muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza yose akaba atuye mu mujyi wa London ndetse ninaho yakirira imikino yayo .

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Mutarama Chelsea yari yasuye Arsenal ku kibuga cyayo cya Emirates Stadium umukino warangiye Arsenal itsinze Chelsea ibitego 2 ku busa ibitego byose byabonetse mu gice cyambere cy’umukino .

Alexandere Lacazette niwe wafunguye izamu ku munota 14 ku mupira yahawe na Hector Bellerin kiba kibaye igitego cya 10 astinze muri iyi shampiyona uyu mwaka .

K’ umunota wa 39 umudefanseri Laurent Koscielny yatsinze igitego cya kabiri cya Arsenal ku mupira yarahawe na Sokratis igice cya mbere kirangira ari ibitego 2 bya Arsenal ku busa bwa Chelsea .

Umukino warangiye ari ibitego 2 bya Arsenal ku busa bwa Chelsea umukino wahaye Arsenal amahirwe yo kujya mu makipe 4 akomeye muri shampiyona y’Ubwongereza kuko Chelsea iri ku mwanya wa 4 iyirusha amanita 3 gusa .

Umupira wavuyemo igitego Alexandere Lacazette yarawuhawe na Hector Bellerin acenga rimwe ahita atsinda igitego

Alexandere Lacazette yishimira igitego cye cya 10 muri shampiyona uyu mwaka

Umudefanseri Laurent Koscielny yastinze igitego cya kabiri akoresheje urutugu

Nubu buryo Laurent Koscielny yatsinzemo igitego cya Kabiri

Umudefanseri Laurent Koscielny yishimira igitego yaramaze gutsinda

Umupira yarawuhawe na Sokratis nyuma yakavuyo kari kabereye imbere y’izamu rya Chelsea

Hector Bellerin yasohotse mu kibuga ateruwe mu nkobyi kubera imvune ntiyarangiza n’umukino

Hector Bellerin niwe watanze umupira wavuyemo igitego cya mbere


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA