Ku munsi wa kabiri wa Shampiyona ya Africa yo gusiganwa ku magare iri kubera mu Misiri, Mugisha Moise yegukanye umwanya wa gatatu mu bagabo bakuru mu gihe Habimana Jean Eric we yegukanye umwanya wa kabiri mu batarengeje imyaka 23. Abandi banyarwanda batatu na bo babonye imidari mu bindi byiciro.
Ku munsi wa kabiri w’iri siganwa, abakinnyi basiganwe ku giti cyabo aho mu bakuru Umunyarwanda Mugisha Moise yakomeje kwanikira abandi mu duce bazengurutsemo.
Ni kimwe n’umunyarwanda mugenzi we Habimana Jean Eric wakinnye mu kiciro cy’abatarengeje imyaka 23, na we yakomeje gusiga abo basiganwaga ku buryo benshi bakekaga ko aba basore b’Abanyarwanda begukana imidari ya zahabu.
Habimana Jean Eric wabaye uwa kabiri mu batarengeje imyaka 23 y’amavuko, byatumye yegukana umudari wa Feza mu gihe Mugisha Moise we yegukanya umudari w’umuringa mu bagabo bakuru.
Mu kiciro cy’ingimbi, Umunyarwanda Etienne Tuyizere na we yegukanye umwanya wa kabiri ahabwa umudari wa Feza.
Na none kandi mu kiciro cy’abatarengeje imyaka 23 mu bakobwa, u Rwanda rwegukanye umwanya wa kabiri n’uwa gatatu, ni ukuvuga ko rwegukanye imidari ya Feza n’umuringa.
Abo ni Tuyishimire Jacqueline wabonye umudari wa Feza, ndetse na Ingabire Diane wabonye umudari w’umuringa.
UKWEZI.RW