AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Amagare : Hafungurwa Shampiyona ya Africa amakipe 3 y’u Rwanda yegukanye imidari

Amagare : Hafungurwa Shampiyona ya Africa amakipe 3 y’u Rwanda yegukanye imidari
2-03-2021 saa 17:39' | By Editor | Yasomwe n'abantu 927 | Ibitekerezo

Ku munsi wa mbere wa Shampiyona ya Africa yo gusiganwa ku magare, amakipe atatu y’u Rwanda yakinnye yose yegukanye umwanya wa kabiri, yegukana imidari ya Feza.

Uyu munsi wa mbere wa Shampiyona ya Africa iri kubera mu Misisi, habazwe igihe amakipe yakoresheje.

Mu cyiciro cy’ingimbi (abagabo batarengeje imyaka 18) bakoze intera ya Kilometero 28, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Iradukunda Valens, Niyonkuru Samuel, Mugabo Hussein na Tuyizere Etienne, rwasoje ku mwanya wa kabiri inyuma ya Algeria.

Mu cyiciro cy’abagore, u Rwanda rugizwe na Ingabire Diane, Mukashema Josiane, Nzayisenga Valentine na Tuyishimire Jacqueline, rwaje ku mwanya wa kabiri rukirikiye Afurika y’Epfo yegukanye umudari wa zahabu.

Mu bagabo, u Rwanda ruhagarariwe na Areruya Joseph, Habimana Jean Eric (wasimbuye Mugisha Samuel kubera uburwayi), Mugisha Moïse na Nsengimana Jean Bosco, naho baje kwegukana umwanya wa kabiri.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA