AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Amagare : Impamvu Sempoma yagizwe umutoza wa Team Rwanda

Amagare : Impamvu Sempoma yagizwe umutoza wa Team Rwanda
1er-03-2021 saa 08:55' | By Editor | Yasomwe n'abantu 400 | Ibitekerezo

Ishyirahamwe ry’umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ryemeje ko Sempoma Felix nk’umutoza mukuru wa Team Rwanda mu gihe cy’amezi atanu.

Perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah yavuze ko Sempoma yatanze umusaruro ushimishije ubwo yatozaga iyi kipe nk’umukorerabushake.

Avuga ko uyu mutoza yahabwaga gutoza iyi kipe mu buryo budahoraho ariko ko ubu “yahawe amasezerano y’amezi atanu aho azaba ari umutoza w’ikipe y’abagabo n’abatarengeje imyaka 23 mu mikino iteganyijwe kugera muri Kamena 2021.”

Sempoma kandi azitegura Tour du Rwanda iteganyijwe muri Gicurasi 2021.

Murenzi Abdallah akomeza agira ati “Afite inshingano ikomeye yo gutegura Tour du Rwanda no gushaka umusaruro mwiza kuko kuva Tour du Rwanda ivuye kuri 2.1 ntituratsinda, turashaka kuyitegura neza ngo twongere guha abanyarwanda ibyishimo.”

Impamvu uyu mutoza yahawe gutoza Team Rwanda kugeza muri Kamena ari uko ashyirwaho ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo kandi ko yagombaga gushyirwaho hakurikijwe igihe umwaka w’ingengo y’imari uzarangirira.

FERWACY ivuga ko bifuzaga umutoza ufite ubushobozi bwo ku rwego rwo hejuru agafasha kuzamura uyu mukino ndetse agafasha no kuzamura urwego rw’abandi batoza.

Murenzi ati “Turi kureba uko twashaka umutoza w’ikipe y’igihugu wenda wakunganirwa na Sempoma n’abandi basanzwe bafatanya, uzafasha mu iterambere ry’umukino w’amagare, twifuzaga umutoza wazamura ubushobozi bw’abandi batoza ; biba bisaba umutoza ufite impamyabumenyi zo ku rwego rwo hejuru rwa UCI turacyaganira na MINISPORTS tureba uburyo byakorwa.”

Sempoma Felix ubu ari mu Misiri muri Shampiyona ya Afurika aho yajyanye na Team Rwanda, akaba anizeza Abanyarwanda ko bazitwara neza.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA