AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Amakipe menshi yo muri Kenya arifuza umukinnyi Danny Usengimana wa Police FC

Amakipe menshi yo muri Kenya arifuza umukinnyi Danny Usengimana wa Police FC
30-12-2016 saa 13:55' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 2262 | Ibitekerezo

Usengimana Danny umukinnyi ukina nka rutahizamu wa Police FC ndetse n’kipe y’igihugu Amavubi, arifuzwa n’amakipe atandukanye yo muri Kenya.

UsengimanaDanny w’imyaka 20 y’amavuko, yigaragaje cyane muri Isonga FC yari ifite inshingano zo kuzamura abana bato. Nyuma yo kuva muri Isonga FC yerekeje muri Police FC aho yanagiriye ibihe byiza akarangiza shampiyona ari mu batsinze ibitego byinshi aho yatsinze 16, n’ubu kandi rukaba rugeretse we na Nahimana Shassir aho we afite ibitego umunani (8) naho Shassir akaba afite 9.

Amakipe yo muri Kenya ashaka Usengimana Danny, ni amakipe asanzwe akomeye muri iki gihugu nka Tusker FC, Leopards FC na Sofapaka FC.

Ubu uhagarariye Usengimana Danny witwa Gakumba Patrick, ni we uri mubiganiro n’ayo makipe yo muri Kenya kugirango hamenyekane iyo Danny yakwerekezamo.

Danny yari agifitanye amasezerano na Police FC azarangira mu mpera z’umwaka wa 2017. Aramutse agiye muri Kenya yaba asanzeyo abandi bakinnyi b’abanyarwanda nka Mugiraneza Jean Baptiste Miggy uherutse gusinya amasezerano muri Gor Mahia ndetse na Meddie Kagere, Abouba Sibomanana na Jacques Tuyisenge banakinanye muri Police bose bakaba bakinira Gor Mahia.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA