Ngwabije Bryan Clovis ukina muri SC Lyon yo mu Bufaransa ndetse na Rwatubyaye Abdul ukina muri Shkupi FK yo muri Macedonia bari mu bakinnyi bahamagawe mu ikipe y’Igihugu bakina hanze babimburiye abandi kugera mu mwiherero.
Ubuyobozi bw’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, buratangaza ko uyu munsi ari bwo aba bakinnyi basanzwe ari myugariro bageze mu mwiherero aho basanze bagenzi babo bawugezemo kuri iki Cyumweru tariki 30 Gicurasi.
Ngwabije Bryan usanzwe ari Umufaransa ufite inkomoko mu Rwanda, ahamagawe bwa mbere mu ikipe y’Igihugu, akaba ari umwe mu bakinnyi bashya bagiriwe icyizere n’umutoza Mashami Vincent wakoze impinduka zidasanzwe mu ikipe y’Igihugu.
Ngwabije Bryan kandi ategerejweho byinshi nk’umwe mu bakina ku mugabane w’u Burayi ugiye gukinira Amavubi.
Kimwe na Rwatubyaye Abdul bahagereye rimwe, na we ari mu bakinnyi bakunze guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu akaba anamaze igihe ari myugariro ubanzamo.
Rwatubyaye kandi ni umwe mu banyarwanda bahiriwe no gukina hanze, aho amaze igihe kinini akaba aherutse gusinya muri iriya kipe ya muri Shkupi FK yo muri Macedonia.
UKWEZI.RW