Kuri sitade ya Kigali I Nyamirambo haberaga umukino wahuje ingimbi z’u Rwanda na Zambia mu mukino ubanza wo guhatanira itike yo gukina igikombe cya Afurika umukino urangiye Zambia itsinze Amavubi ibitego 2 ku busa.
Uyu mukino wahuzaga aya makipe yombi ubaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Gicurasi 2018, Abakinnyi b’Amavubi batarengeje imyaka 20 ntibabashije kwihagararaho imbere ya Zambia.
Ni umukino watangiye ubona Amavubi asatira cyane kurusha Zambia abakinnyi nka Byiringiro umwe muri ba rutahizamu bazengereje Zambia, uburyo bumwe gusa Zambia yabonye yahise ibubyaza umusaruro ku munota wa 34 igitego cyatsinzwe na Francisco Mwepu ,umwe mubakinnyi ikipe ya Zambia igenderaho.
Igice cya mbere cyarangiye ari igitego kimwe cya Zambia ku busa bwa Amavubi .
Mu gice cya kabiri Amavubi yagarutse afite ishyaka ashaka kwishyura akanarenzaho igitego cy’istinzi ariko ntibyakunda kuko ku munota wa 78 Francisco Mwepu yatsinze igitego cya kabiri cya Zambia umukino urangira ari ibitego 2 bya Zambia ku busa bwa Amavubi .
Umukino wo kwishyura uteganyijwe muri Zambia tariki 19 Gicurasi 2018 .aho Amavubi azaba afite akazi katoroshye ko gushaka nibura ibitego 3 kugirango yizere ko ashobora kurenga iki kiciro ,agasubira mu gikombe cya Afurika u Rwanda rwitabiriye inshuro imwe kandi nabwo iyo mikino yabereye mu Rwanda muri 2008 .