Abasore b’Amavubi bagiranye ikiganiro na Minisitiri wa Siporo abagezaho ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame abifuriza intsinzi, na bo bamubwira ko bashaka kwerekana ko iyi kipe atari iyo kwitondera ahubwo ko ari iyo gutinywa.
Babivuze habura amasaaha macye ngo bakine umukino wa 1/4 cy’irangiza ry’irushanwa ry’Igikombe cya Africa cy’abakina iwabo (CHAN) baza guhuramo na Guinea.
Iyi kipe y’u Rwanda itarahabwaga amahirwe, kuva yagera muri iri rushanwa ntiratsindwa kuko imikino ibiri yo mu matsinda bayinganyije bagatsinda umwe wanabinjije muri 1/4.
Ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru bagiranye ikiganiro na Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju abagezaho ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame wabifurije intsinzi.
Nyuma y’Iki kiganiro, Minisitiri Mimosa yatambukije ubutumwa bwe kuri Twitter agira ati “Mu nama twagiranye n’Amavubi yiyemeje gushimangira ko atari ayo kwitonderwa ahubwo ari ayo gutinywa ! Tubadwinge Natwe i Rwanda dufane, twishimane na bo tubari inyuma kandi twubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19.”
Mu gushimira Minisitiri, bagize bati “Wakoze kongera kumenya uko tumerewe n’igihe ukomeje kuduha Aurore Mimosa, kandi urakoze ku nkunga itagereranywa. Na none kandi wakoze kongera kuduha ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame…
Turizeza kwinjira muri uyu mukino dufite intego yo kuzamura ibendera rw’u Rwanda”
Ejo hashize, aba basore bashyiriweho agahimbazamusyi ka 3000 USD mu gihe batsinda Guinea azaba yiyongereye ku yandi 5000 USD babonye mu mikino bakinnye mbere.
Ikipe y’u Rwanda ari na yo yonyine yo mu Karere ka Africa y’Iburasirazuba yinjiye muri 1/4, ubwo yatsinda Togo 3-2, yatangaje benshi kubera imikinire y’abasore bayo, bakotanye bigatinda kugeza babonye intsinzi.
Ni intsinzi yakiriwe neza n’Abanyarwanda bataherukaga kubona ibyishimo nk’ibi, birengagije ibihe bidasanzwe byo kwirinda icyorezo cya COVID-19 by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, bibagiwe ibya guma mu rugo bakirara mu mihanda bishimira iriya ntsinzi.
Inzego z’umutekano n’iz’ubuzima zikomeje kwibutsa abaturarwanda ko ntakiruta kwirinda kiriya cyorezo, zibasaba ko mu gihe bafana ikipe yabo batarenga ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.
UKWEZI.RW