Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru mu Rwanda yaraye igeze i Addis Ababa muri Ethiopia, aho igomba gukina n’ikipe y’igihugu ya Ethiopia mu mukino wo gushaka tike y’igikombe cya CHAN
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 19 Nzeri 2019 nibwo Amavubi yageze muri Ethiopia yakirwa n’ abanyarwanda babayo barimo abanyeshuri bigayo n’ ambasaderi w’ u Rwanda muri Ethiopia Tumukunde Hope.
Abasore b’ Amavubi bari kwitwara neza mu kibuga muri iyi minsi baraye muri hoteli iri hafi y’ ikibuga cy’ indege Addis Ababa mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Nzeri babyuka berekeza mu mujyi wa Mekele aho umukino uzabera tariki 22 Nzeri 2019.
Aba bakinnyi berekeje muri Ethiopia nyuma yo kumara imikino itatu ikurikiranye badatsindwa, ibintu biri mu biri gutuma Abanyarwanda babagirira icyizere cyane.