Mu mikino ya Basketball Africa League (BAL) iri kubera mu Rwanda, ikipe ya Patriots BBC ihagarariye u Rwanda yabonye tike ya 1/2 nyuma yo gutsinda Clube Ferroviário de Maputo yo muri Muozambique.
Uyu mukino waarebwe na Perezida Kagame Paul w’u Rwanda na Emmanuel Macron w’u Bufaransa, wabereye muri Kigari Arena ukaba wari ukurikiwe n’abakunzi ba Basketball muri Africa by’umwihariko abo mu Rwanda.
Ni umukino wagaragayemo ishyaka ryinshi ku makipe yombi kuko igice cya mbere cyawo cyarangiye Patriots BBC iri imbere n’amanota 42 mu gihe Clube Ferroviário de Maputo yo yari ifite 39.
Uyu mukino watangiranye imbaraga nyinshi ukarinda urangira ugaragaramo guhatana, warangiye Patriots BBC ishyizemo ikinyuranyo cy’amanota abiri kuko yari ifite amanota 73 mu gihe Clube Ferroviário de Maputo yo yari ifite 71.
Muri 1/2 biteganyijwe ko Patriots izahura na US Monastir iri mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa kubera imikinire yabo ndetse ikaba yaranatsinze Patriots mu mikino yabanje.
UKWEZI.RW