Umunyezamu wa mbere w’ikipe ya Rayon sports akaba n’umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi Ndayishimiye Eric Bakame yagarutse mu myitozo y’ikipe yitegura umukino w’ishiraniro uzabahuza na APR FC kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Kamena 2018, kuri sitade Amahoro I Remera.
Bakame wakoranye imyitozo na bagenzi be kuri uyu wa kabiri hari hashize iminsi ibiri ahagaritswe n’ubuyobozi bw’ikipe nyuma y’ikiganiro yagiranye n’umwe mu bafana bavuga ku bibazo biri mu ikipe maze uyu mufana abishyira hanze biba intandaro yo guhagarikwa
Nyuma yo guhagarika abatoza nabo ubwabo bemera ko hagati yabo ariho hari ikibazo ,ubuyobozi bwasanze ari ngombwa kugarura Ndayishimiye Eric Bakame nka kapiteni uyobora bagenzi be mu rwego rwo kwitegura neza umukino wa APR FC .
Mu myitozo yabaye uyu munsi mu Nzove ku mugoroba yitabiriwe n’abakinnyi bose uretse Nahimana Shassir ikaba yakoreshejwe n’ushinzwe tekinike Hakizimana Corneille n’umutoza w’abanyezamu Nkunzingoma Ramadhani.
Iyi myitozo yitabiriwe n’abafana yasojwe mu byishimo byinshi Eric Rutanga ahabwa igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu kwezi kwa gatanu ndetse bamishimira Isabukuru ya Usengimana Faustin.Bakame yagarukanye imbaraga zidasanzwe mu ikipe ye nyuma yo kumara iminsi baramuhagaritse azira kugambanaByari ibyishimo kuri bagenzi be kongera kubona umunyezamu wabo, uyu akaba afatwa nka mukuru wabo ndetse niwe kapiteni AMAFOTO : Rwanda Magazine