AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ballon d’Or 2021 irarara ihawe nyirayo

Ballon d’Or 2021 irarara ihawe nyirayo
29-11-2021 saa 14:07' | By Editor | Yasomwe n'abantu 566 | Ibitekerezo

Igihembo kiruta ibindi muri ruhago y’Isi kizwi nka Ballon d’Or cya 2021, uyu munsi kirara gihawe nyiracyo aho abakunzi ba ruhago ku Isi bakomeje kujya impaka hagati ya Lionel Messi na Robert Lewandowski.

Kuri uyu wa Mbere mu mujyi wa Paris mu Bufaransa, harabera umuhango wo gutanga Ballon d’Or 2021 itangwa n’ikinyamakuru gikomeye ku Isi cya France Football, gihataniwe n’ibihangange muri ruhago ku Isi birimo Messi, Cristiano Ronaldo n’abandi.

Iki gihembo kitatanzwe umwaka ushize kubera icyorezo cya COVID-19, kiratangwa kuri uyu wa Kabiri saa tatu z’ijoro mu mujyi wa Paris.

Lionel Messi wafashije Argentine kwegukana igikombe cya Copa America 2021, abasesenguzi benshi mu mupira w’amaguru bakomeje kumuha amahirwe yo kwegukana iki gihembo cyaba kibaye icya karindwi mu mateka y’uyu mukinnyi.

N’ubwo uru rutonde rugaragaraho Cristiano Ronaldo ntabwo ari guhabwa amahirwe yo kwegukana igihembo cy’uyu mwaka, nyuma yo kutagira icyo afasha igihugu cye n’ikipe ye akinira.

Karim Benzema wafashije u Bufaransa kwegukana igikombe cya UEFA Nations League uyu mwaka, nawe ari mu bakinnyi bahabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa.

Umunya-Pologne Robert Lewandowski ari mu bakinnyi bahabwa cyane amahirwe yo kwegukana iki gihembo, nyuma yo kwitwara neza cyane umwaka ushize iki gihembo kitatanzwemo ndetse n’umwaka ukurikiye agakomeza kwitwara neza n’ubwo igihugu cye n’ikipe akinira ya Bayern Munich nta bihambaye bagezeho.

Gorginho wafashije Chelsea kwegukana UEFA Champions League na UEFA Super Cup uyu mwaka, ndetse akanafasha u Butaliyani kwegukana igikombe cya EURO 2020, ni we mukinnyi uhabwa amahirwe kurusha abandi bose bahataniye iki gihembo kubera ko afite imibare iri hejuru kubarusha, bigendeye ku byo yakoze uyu mwaka.

Lionel Messi ni we mukinnyi rukumbi ku Isi ufite iki gihembo inshuro nyinshi, aho agifite inshuro esheshatu agakurikirwa na Cristiano Ronaldo ufite iki gihembo inshuro eshanu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA