Ubusanzwe buri mwaka habaga amarushanwa abiri muri Basketball yo kwibuka abari abakinnyi n’abakunzi b’uyu mukino bazize Jenocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.Uyu mwaka siko bizagenda kuko irushanwa rizaba incuro imwe .
Uko byari bisanzwe irushanwa rya mbere ryitabirwaga n’amakipe y’imbere mu gihugu muri (Gisembe Memorial Tournament) ane muri yo yarangizaga ari aya mbere agahurira mu rindi rushanwa ryabaga ari mpuzamahanga kuko ryitabirwaga n’amakipe yo mu karere u Rwanda ruherereyemo.
Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda Mugwiza Désiré avuga ko gutegura amarushanwa abiri kandi afite intego imwe byahendaga Ferwaba cyane akaba ariyo mpamvu hakozwe amavugurura.
Akomeza avuga ko bifuza ko n’ubutumwa irushanwa ritanga bwarushaho kugera kure ndetse ngo bakaba baranabiganiriyeho n’umuterankunga waryo bemeranya ayo marushanwa 2 bayahuriza hamwe akavamo irushanwa rimwe.
Yagize ati " Ubu irushanwa ryo kwibuka twifuje kurihindura rikaba mpuzamahanga gusa, tugakina n’amakipe yo mu Karere u Rwanda ruherereyemo n’amakipe yandi yo muri Afurika bitandukanye nuko ubushize twabikoraga”.
Mugwiza Désiré Perezida wa FERWABA
Mugwiza Désiré akomezza avuga ko bashaka ko iri rushanwa rikomera cyane rikamenyekana ndetse rikagera kure hashoboka ku buryo n’ubutumwa buzajya buritangirwamo buzajya bugera ku bantu benshi cyane.
Iri rushanwa rifite umuterankunga wa Safe Gaz bivugwa ko imbogamizi y’ubushobozi yatumaga rititabirwa cyane yamaze gukurwaho ku buryo amakipe ashoboka azitabira nta mbogamizi.
Amakipe azitabira iri rushanwa ntaramenyekana ndetse n’amatariki rizaberaho ntaramenyekana kuko byose biba mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 .
Patriots BBC nimwe mu ikipe zegukanye iki gikombe