Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwami bwa Maroc ryatangaje ko imikino mpuzamahanga igomba kubera muri iki Gihugu irimo n’uwa APR izakina na RS Berkana, itazagirwaho ingaruka n’icyemezo cyo guhagarika ingendo zerecyeza muri iki gihugu.
Ibi biratuma ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC yagombaga kwerekeza muri iki Gihugu kuri uyu wa Mbere, ishobora kujyayo.
Ubwami bwa Maroc kuva kuri iki Cyumweru tariki 28 Ugushyingo 2021 ingenzo zihuza iki gihugu n’ibindi zibaye zihagaze kubera ubwoko bushya bwa COVID-19 bwagaragaye mu bihugu bimwe.
Ibi byatumye ikipe ya APR FC yagombaga kujyayo kuri uyu wa Mbere tariki 29 Ugushyingo mu kwitegura umukino wo kwishyura wa RS Berkana, iterecyezayo.
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Africa (CAF) yari yasabye Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru muri Maroc gutanga umurongo ku mikino mpuzamahanga irimo n’uyu wa APR w’irushanwa rya CAF Confederation Cup.
Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru muri Maroc FRMF bwamaze gusubiza CAF kuri iyi ngingo aho bwavuze ko icyemezo cyo guhagarika ingendo zerecyeza muri iki Gihugu kitazagira ingaruka ku mikino mpuzamahanga yari iteganyijwe.
Itangazo rya FRMF rimenyesha CAF ko kandi rigiye gutegura umukino uzahuza ikipe y’Igihugu y’abagore y’abatarengeje imyaka 20 n’iya Gambia ndetse ko uzaba kimwe n’uwo kwishyura.