AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Byinshi wamenya ku mikino ya OLIMPIKI imaze kwigarurira imitima ya benshi

Byinshi wamenya ku mikino ya OLIMPIKI imaze kwigarurira imitima ya benshi
6-03-2018 saa 12:15' | By Muhire Aime Placide | Yasomwe n'abantu 1246 | Ibitekerezo

Mu ibendera rigizwe n’ibara ry’Ubururu, Icyatsi kibisi, Umukara, Umweru, Umuhondo ndetse n’Umutuku nicyo kirango cy’amarushanwa y’imikino yose izwi kuri uyu mubumbe dutuye.Nubwo iyi mikino imaze kwigarurira imitima ya benshi kuri iyi si, hari byinshi kuri yo abantu bataramenya birimo n’inkomoko zayo.

Iki kimenyetso cy’aya mabara uko ari 5 yometswe ku mwenda w’igitare ashushanya imigabane itanu yitabira aya marushanwa muri itandatu igize isi, gusa nanone nta wakwirengagiza ko aya mabara yose uko ari atandatu agaragara ku mabendera y’ibihugu bitandukanye biri ku isi.

Ku ikubitiro, sinabura kukubwira ko iyi mikino iba buri myaka ine yitabirwa n’ibihugu birenga 200. Kuva mu kinyejana cya 8 kugera ubu, aya marushanwa aracyaba ! Ucyumva ibi, ushobora kuba wibajije impamvu yatumye aya maruyshanwa akizihizwa kugera ubu, imbaraga ziyihishe inyuma ndetse n’uko yatangiye. Nturambirwe byose birasobanuka.

Kugira ngo iyi mikino igere ku rwego iriho magingo aya, byatangiriye ku mikino yaberega mu gace kitwaga Olympia ko mu Bugiriki bwa kera guhera mu kinyejana cya 8 mbere y’ivuka rya Yezu Krisitu, kugera mu kinyejana cya 4 nyuma y’urupfu rw’uwo Mucunguzi, n’ubwo Abanyamateka batabyumva kimwe kuko bamwe bavuga ko iyi mikino yaba yaratangiye mbere y’iki gihe kivugwa.

Iyi mikino yakinwaga mu rwego rwo guha icyubahiro imana yo mu Bugiriki yitwaga Zeus yari ihagarariye izindi mana zose nka Athena, Hera ndetse n’izindi mana zari muri icyo gihugu.

Ubwo iyi mikino yakinwaga bwa mbere, umutetsi witwaga Coroebus niwe wahigitse abandi mu isiganwa rya metero 192. Icyo gihe, gusiganwa ku birenge niwo mukino wari ugize aya marushanwa n’ubwo nyuma y’imyaka mike indi mikino nk’iteramakofe, koga, gusiganwa ku binyabiziga, kumasha no gukirana byagiye byongerwamo.

Ubugiriki ntibwagize amahirwe yo gukomeza guhirwa muri iyi mikino kuko nyuma y’ibinyejana 10 byonyine, ubu bwami bwafashwe n’Abaromani maze iyi mikino yari imaze kubaka izina iba icwekereye ityo ndetse n’ikibumbano cya Zeus nticyasigaye amahoro kuko cyamenaguriwe muri iyo ntambara ndetse kiranatwikwa.

Agace ka Olympia kaje kwibagirana nyuma y’imyaka mike bitewe n’imyuzure ndetse n’imitingito yashegeshe bikomeye ibikorwa bya muntu byose byari byarubatswe muri ako gace.

Nubwo zimwe mu nkingi z’inyubako zari i Olympia ubwo aya marushanwa yabaga zigihari, ubu aka gace kameze nk’inzu ndangamurage y’imikino ya Olimpiki kuko kugera ubu aya marushanwa atakihabera.

Mu mwaka 1892, umugabo witwaga Baron Pierre de Coubertin wari Umufaransa yasabye urugaga rwateguraga imikino ngororamubiri itandukanye muri Paris ko rwagarura iyi mikino ya kera yakundwaga n’imbaga nyamwinshi.

Igitekerezo cya Coubertin cyakiranwe ubwuzu ndetse ahita yemererwa gushyiraho ihuriro mpuzamahanga rihagarariye aya marushanwa ndetse rigikora na magingo aya.

Mu w’1896, amarushanwa ya mbere ya Olimpiki yarakozwe, abera mu Bugiriki ahitwaga muri Athens imbere y’abafana basaga ibihumbi 60. Abagabo basaga 280 bari baturutse mu bihugu 13 bitandukanye nibo bari bitabiriye aya marushanwa. Abagore ntibari bemerewe gukina iyi mikino icyo gihe ndetse abagabo b’ abagaragu n’abacakara bo bari bemerewe gusiganwa ku mafarashi byonyine.

Nk’uko tubikesha urubuga History.com, abarushanwaga bakinaga mu gukirana, kumasha, guterura uburemere, ubugororangingo n’inkota bityo uhigitse abandi akaba ariwe wegukana ibihembo by’ irushanwa.

Nubwo bigoranye cyane kumenya impamvu nyamukuru yatumye iyi mikino itangira ku nshuro yayo ya mbere gusa nanone inkomoko y’aya marushanwa igaruka cyane ku myizerere ndetse n’indangagaciro zubahirizwaga mu Bugiriki bwa kera. Abagiliki bimakazaga gukomera mu gihagararo ndetse no gutyara kw’ibitekerezo kandi bizeraga ko gutsinda muri ibyo byiciro byombi byaheshaga imana yabo yitwaga Zeus icyubahiro.

Uretse kuba imyizerere n’imyemerere y’abantu itandukanye, akenshi usanga ibi byombi binatangaje ! Igihe kimwe iyi mana yitwaga Zeus yigeze gukozanyaho n’iyayibyaraga yitwaga Kronos bipfa gutegeka isi. Zeus yaje gutsinda Kronos muri iyi ntambara yabereye mu kibaya cyari mu majyepfo y’iburasirazuba bw’Ubugiliki,a hitwaga I Olympia. Muri iki kibaya hahise hubakwa urusengero rw’iyi mana yari yarayobotswe n’imbaga y’abantu bazaga kuhakorera imihango itandukanye yakorwaga muri iryo dini. Iyi mihango yaba ifitanye isano n’iyi mikino kuko byose byakorwaga hagambiriwe kunezeza zeus.

Mu isi ya none, aya marushanwa ya Olimpiki ageze aharyoshye kuko uretse abantu bakuru, abana bari hagati y’imyaka 14 na 18 bashyizwe igorora guhera mu mwaka wa 2010 ubwo batangiraga kwitabira aya marushanwa ku mugaragaro.

Aya marushanwa agenda arushaho kwitabirwa cyane ugeranyije no mu myaka yo hambere kuko nko mu mwaka wa 2012, abarenga 10,500 bari babukereye mu irushanwa.

Sinasoza ntakubwiye ko ingengo y’imari y’aya marushanwa yikubye iy’ibihugu bitari bikeya inshuro zitabarika, urugero ni nka miliyaridi zirenga 3.1 z’amadolari y’Amerika zakoreshejwe mu marushanwa ya Olimpiki yo muri 2016 !

Muri aya mafaranga, ntushakiremo ayakoreshejwe mu kubaka ibikorwa remezo nk’imihanda, ibitaro n’ama hoteli byubatswe hitegurwa iyi mikino. Aya marushanwa yagiye abera mu bihugu byinshi birimo Ubufaransa, Ubwongereza, Ubuyapani, Ubugiriki, Canada, Ubutaliyani ndetse n’ibindi gusa igitangaje ni uko aya marushanwa atarigera abera ku mugabane wa Afurika.

Uko imyaka igenda ishira, niko iyi mikino igenda irushaho kuba myiza. Mu minsi ishize, nibwo imikino ya Olimpiki yaberaga I Pyeongchang yasojwe, imidali 102 ikaba yarahawe abitwaye neza mu irushanwa nk’uko CNN yabitangaje. Mu gihe cyose uzaba uri kureba aya marushanwa wifashishije insakazamashusho cyangwa se uhibereye ; menya ko uzaba uri kureba imyizerere y’Abagiriki ba cyera.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA