AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Byiringiro Lague yasabye anakwa umukunzi we mu muhango yaberewemo Parrain na Butera Andrew

Byiringiro Lague yasabye anakwa umukunzi we mu muhango yaberewemo Parrain na Butera Andrew
7-12-2021 saa 16:11' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2511 | Ibitekerezo

Rutahizamu Byiringiro Lague, yasabye anakwa umukunzi we Uwase Kelia yambarirwa na bamwe mu bakinnyi bagenzi be bakinana muri APR FC naho Butera Andrew bakinanye amubera umubyeyi [Parrain].

Ubukwe bwa Lague bwagombaga kuba kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize busubikwa kugira ngo ajye gufasha ikipe ye mu mukino yari ifite mu mpera z’icyumweru gishize.

Byiringiro Lague mu muhango wo gusaba no gukwa umukunzi we, yari aherekejwe n’abakinnyi bagenzi be, barimo Buteera Andrew wari wabaye Parrain we banakinanye muri APR FC ubu akaba ari muri AS Kigali.

Yari yambariwe kandi n’abakinnyi bakinana muri APR FC barimo Nshuti Innocent, Rwabuhihi Aime Placide, Nsabimana Aimable n’abandi.

Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa, haraba umuhango gusezerana imbere y’Imana mu itorero rya Philadelphia Rhema Church, Kimironko aheruka kubatirizwamo, ni mu gihe abatumiwe bari bwakirirwe muri Luxury Garden.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA