Amakipe y’ ibihugu bine byo mu karere k’ ibiyaga bigari yari yabashije kugera mu irushanwa ry’ ikikombe cya Afurika cy’ ibihugu CAN yamaze gusezererwa yose. Repubulika ya Demukarasi ya Kongo niyo yabashije kugera kure ariko nayo yakuwemo na Madagascar isanzwe itari igihangange mu mupira w’ amaguru.
Mu mikino ya kimwe cy’ umunani yabaye kuri iki Cyumweru Madagascar yakomeje itsinze DR Congo penaliti 4-2, mu gihe iminota 90 y’ umukino yari yarangiye ari 2-2. Algeria yo yabonye itike ya kimwe cya kane Guinea 3-0.
Ku munota wa 9 w’ umukino nibwo Amanda wa Madagascar yabonye igitego cya 1, Bakambu wa Kongo acyishura ku munota wa 21, ku munota wa 77 Andriatsima atsindira Madagascar igitego cya 2, Mbemba wa Kongo akishyura ku mu munota wa 90 ku ishoti y’ umutwe.
Byatumye iminota 90 irangira ari ibitego 2-2 bituma Kongo yongera kugira icyizere ko ishobora gukomeza, ariko iki kizere cyayoyokeye muri Penaliti kuko Madagascar yashoboye kwinjiza penaliti enye mu gihe Kongo itozwa na Ibenge yinjije 2 gusa.
Kugeza ubu amakipe yamaze gukandagiza ikirenge muri ¼ ni Madagascar, Nigeria , Afurika y’ Epfo na Algeria.
Burundi bwakuwemo na Nigeria ku ntsinzi y’ igitego kimwe, Uganda yakuwe na Senagal ku ntsinzi y’ igitego kimwe nayo. Nyuma y’ umunsi Uganda Cranes isezerewe muri iri rushanwa umutoza wayo Umufaransa Sebastien Desabre yahise ayisezeraho. Ikipe ya Tanzania yakuwemo na Algeria.
Madascar yishimira ko ikuyemo Repubulika ya Demukarasi ya Kongo