AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Canal+ yatangije POROMOSIYO ya HAHIYE irushaho kudabagiza abafatabuguzi

Canal+ yatangije POROMOSIYO ya HAHIYE irushaho kudabagiza abafatabuguzi
11-03-2022 saa 10:00' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 2507 | Ibitekerezo

Ikigo gicuruza amashusho Canal+ Rwanda cyatangije promotion igamije gufasha Abanyarwanda gukomeza kuryoherwa n’amashusho meza ku giciro kiri hasi cyane, bakanibutsa buri wese ko bakwiye kwikuramo ko ibiciro bya Canal+ bihenze kuko byagabanyijwe bihambaye.

Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi mukuru wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, ubu umufatabuguzi mushya wa Canal+ ashobora kugura dekoderi n’ibikoresho byayo ku mafaranga y’u Rwanda 5000 gusa hanyuma no kubitunganya (installation) bigakorwa ku mafaranga 5000 gusa.

Si ibyo gusa kandi kuko Canal+ yifuje kudabagiza n’abasanzwe ari abakiliya bayo ibaha iminsi 15 y’ubuntu bareba amashene yose uko bongereye ifatabuguzi ryabo. N’uguze abonoma ya 5000, azamara iminsi 15 areba amashene yose ya Canal+. Ku bafatabuguzi bashya bo bazongererwa icyumweru bareba amashene yose, n’iyo baba naguze IKAZE ya 5000 Frw.

By’umwihariko muri uku kwezi kwa Gatatu, abafatabuguzi ba Canal+ bazakoryoherwa na shampiyona z’umupira w’amaguru z’i Burayi zigeze aharyoshye, imikino ya UEFA Champions League, ndetse barebe n’imikino nyafurika ya Basketball izabera mu Rwanda. Abakunzi b’amalifime, ibyegeranyo n’amakuru nabo bazakomeza kuryoherwa.

Nta munyarwanda ukwiye gucikwa no gukoresha Canal+ ngo yirebere amashusho meza ya HD kuko uretse ibikoresho bihendutse, n’ifatabuguzi rya macye riha abakiliya amahirwe yo kureba amashene menshi abafasha gususuruka.

Iri fatabuguzi ryitwa IKAZE ni ifatabuguzi ririho amasheni arenga 150 arimo shene icyenda zo mu Rwanda, abakunzi ba siporo bakareba shene ya Canal+Sport 1, hakabaho kandi Novelas TV, Trace Africa, BBC World News, Cartoon Network ndetse n’izindi.

Umuyobozi wa Canal+ Rwanda, avuga ko amashene menshi bafite n’amashusho meza baha Abanyarwanda, hari abataramenya ko bihendutse cyane kuburyo hari abakibeshya ko ubwiza bwa Canal+ butuma iba iy’abakire gusa, nyamara byaramanutse cyane.

Ubu umufatabuguzi mushya wifuza kureba amashusho meza ya Canal+, ku mafaranga y’u Rwanda 5.000 gusa ahabwa dekoderi hamwe na antene (Dish) n’ibindi byose bijyana, ubundi akabasha kwibonera amashusho meza ya HD.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA