AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Danny Usengimana yafashije Police FC kubona intsinzi, naho Espoir ihagama Rayon Sports

Danny Usengimana yafashije Police FC kubona intsinzi, naho Espoir ihagama Rayon Sports
22-10-2016 saa 16:22' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 1310 | Ibitekerezo

Police FC yegukanye intsinzi ku mukino wayo na Bugesera FC ku munsi wa kabiri wa shampiyona yabaye kuri uyu wa Gatandatu ubwo Usengimana yayitsindiraga ibitego bibiri kuri kimwe cya Bugesera mu gihe i Rusizi Espoir FC yari yahagamye Rayon Sports ifirimbi ya nyuma ikaba yavuze bakinganya.

Uyu mukino wabereye ku Kicukiro, Usengimana yafunguye amazamu ku munota wa 10, nyuma ariko Bugesera ikomeza gukora ubusatirizi aho Ruhinda Farouk yaje kwishyura iki gitego ku munota wa 36 w’umukino, ubwo Abdallah yari akorewe ikosa bakabaha penalite.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, Police FC yazanye imbaraga aho yabonye igitego cyayihaye kuyobora umukino, nacyo cyatsinzwe na Danny Usengimana, birangira Police itsinze 2 ku gitego 1 cya Bugesera FC.

Mu karere ka Huye naho habereye umukino wahuje Mukura n’ikipe ya Etincelles, Mukura Victory Sports itsindirwa ku kibuga cyayo 1-0 cyatsinzwe na Gikamba Ismael ku munota wa 57 w’umukino biza kurangira nta kindi gitego kibonetse muri uyu mukino. Rayon Sports isanzwe itoroherwa na Espoir n’ubundi ntiyabashije kubona amanota atatu i Rusizi kuko umukino warangiye zinganya ubusa ku busa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA