AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Dore impamvu 3 zifatika zemeza ko Rayon Sports isenyutse na FERWAFA yaba irindimutse

Dore impamvu 3 zifatika zemeza ko Rayon Sports isenyutse na FERWAFA yaba irindimutse
3-03-2017 saa 09:32' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 18493 | Ibitekerezo

Si rimwe, si kabiri ndetse si na gatatu ikipe ya Rayon Sports yagiye yumvikana iri mu ruhuri rw’ibibazo cyane cyane bifitanye isano n’amikoro, ikirwariza mu kubyikuramo ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ntirigaragaze umuhati mu kuyishyigikira. Ni kenshi kandi abakunzi b’iyi kipe bagiye bagaragaza ko FERWAFA ijya ibarenganya igatonesha mukeba wayo APR FC n’ubwo ibi wenda bishobora no kuzamo amarangamutima yo gufana. Nyamara iyi kipe ikomoka i Nyanza, uretse kuba ari iy’Abanyarwanda batari bacye bayifana, hari zimwe mu ngingo zigaragaza igira uruhare mu guteza iguhugu imbere no guteza imbere imikino mu Rwanda, kuburyo n’abatayifana bafite ibyo bayungukiraho kuburyo gusenyuka kwayo byababera igihombo. Muri iyi nkuru ariko, turibanda ku cyegeranyo kigaragaza ko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryari rikwiye kumenya ko iyi kipe irifatiye runini, ndetse ko iramutse isenyutse n’iri shyirahamwe bitarigwa amahoro. Aha kandi turagenda tunagaragaza ingero zifatika n’ibimenyetso bigaragarira buri wese.

Mu mwaka wa 2015, ikipe ya Rayon Sports yigeze guhanwa na FIFA ikurwaho amanota atatu nko kuyihanangiriza kuko itabashije kwishyura umwenda yari ifitiye uwahoze ari umutoza wayo Raoul Shungu. Ibi icyo gihe byaje bisanga ibibazo iyi kipe yari yahuriye nabyo mu Misiri, abakinnyi bakarara hanze ya hoteli kubera kubura ayo kwishyura. Icyo gihe abantu benshi bagaye FERWAFA kuba yirengagiza gushyigikira iyi kipe, nyamara iyi kipe iramutse isenyutse (n’ubwo bitakunda kubera urukundo abakunzi bayo bayikunda) iyi FERWAFA nayo yaba irindimutse ndetse yagwa no mu gihombo gikomeye. Dore impamvu eshatu zibishimangira :

1. N’ubwo ijya ivugwaho ibibazo by’amikoro macye, Rayon Sports ni yo kipe yinjiriza FERWAFA amafaranga menshi mu makipe yo mu Rwanda

Abafana Rayon Sports, abatayifana, amakipe y’abakeba nka Kiyovu Sports na APR FC ndetse n’abanyamahanga bakurikirana iby’imikino yo mu Rwanda, bose bazi neza ko nta kipe yo mu Rwanda yabasha kubona abafana bangana n’aba Rayon Sports, uwahakana ibi ni uwaba ashaka kwigiza nkana. Ibi bituma mu mikino ya shampiyona itandukanye, Rayon Sports ari yo kipe ishyigikirwa n’abafana benshi ku bibuga, ibi kandi bikaba inyungu za FERWAFA kuko ihabwa buri gihe amafaranga angana n’icumi ku ijana (10%) y’ayinjiye. Mu gihe Rayon Sports yasenyuka ntawashidikanya ko amafaranga FERWAFA yasaruraga ku bibuga yahita ayibana macye cyane.

2. Rayon Sports ni yo abaterankunga ba FERWAFA baba bahanze amaso

Abazi cyane iby’ubucuruzi ndetse n’iyamamazabikorwa, bazi neza ko kugirango irushanwa runaka cyangwa ikindi gikorwa gishorwemo imari n’abaterankunga, ari uko baba bamaze kubona inyungu zijyanye n’ibyo bazamamaza muri icyo gikorwa, kandi bakanashingira ku mbaga y’abazitabira icyo gikorwa.

Rayon Sports rero ni imwe mu makipe afite abafana benshi bagira ishyaka kandi bitabira cyane ibikorwa byayo, kuburyo ibi bituma uwashaka gutera inkunga shampiyona y’u Rwanda abona ko aba bafana azabasha kubabyaza umusaruro ibikorwa bye bikamenyekana cyangwa se ibicuruzwa bye bikagurwa cyane. Urugero rufatika, ni ukuba Bralirwa mu myaka ishize yarahagaritse gutera inkunga shampiyona kuko Rayon Sports yari isigaye yamamariza uruganda rukora inzoga rwa Skol, nyamara iyo biba indi kipe itari Rayon Sports ibi ntibyari kubatera impungenge. Bumvise ko umubare munini w’abakurikira imikino n’ubundi bagiye kuyoboka Skol, kuva ubwo ihita ifata icyemezo cyo guhagarika gutera inkunga shampiyona yose.

3. Rayon Sports ishyushya umupira w’amaguru mu Rwanda ikanatuma benshi bawukurikira

Ishyaka ry’abafana ba Rayon Sports ndetse no kuyikurikirana cyane, ntawabura kuvuga ko bishyushya cyane imikino mu Rwanda. Iyo Rayon Sports yatsinze cyangwa se yegukanye igikombe runaka, abafite utubari bo baba biteguye ko ibyashara biza kubabana byinshi, kandi mu gihugu hose ibintu biba byahindutse abantu bashyushye mu buryo bugaragara. Gutsindwa kwayo nabyo, bica igikuba mu gihugu, kuburyo usanga ibi ntayindi kipe bibaho mu Rwanda, na mukeba wayo APR FC iyo yatsinze usanga ibyishimo by’abafana bayo bidakwira cyane igihugu cyose.

Amakipe y’abakeba nayo arabizi ko gukina na Rayon Sports babyungukiramo, ndetse ikipe yakiriye Rayon Sports nayo iba yiteguye kwinjiza menshi bitewe n’uko abafana b’iyi kipe y’i Nyanza bagwira cyane ku bibuga yakiniyeho, bityo kuri ayo menshi na FERWAFA ikaza guhabwa atubutse muri ya 10% buri kipe yakiriye umukino iba igomba gutanga muri iri shyirahamwe.

Ibi FERWAFA ikwiye kubireberaho, ikamenya ko umupira atari uwabo ahubwo ari uw’abanyarwanda, ari uwo kuzana ibyishimo na ’morale’ mu baturage benshi, kandi FERWAFA ikaba yahomba bikomeye mu gihe abanyarwanda iby’umupira w’amaguru ntacyo byaba bikibabwiye. Ikwiye guha agaciro kwijujuta kw’abafana b’ubuyobozi bwa Rayon Sports ku byo yita akarengane, ikajya ibisuzumana ubushishozi ikareba neza niba bitaba koko ari ukuri maze ikaba yanaca akarengane mu gihe yasanga gahari.

ICYITONDERWA : Ibi ni ibitekerezo bwite n’isesengura ry’umunyamakuru wa Ukwezi.com si ihame ko buri wese abyumva uku bityo buri wese yatanga igitekerezo hano uko abyumva.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA