Kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Gicurasi 2018, nibwo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryatangaje ko Uwayezu Francois Regis ariwe Munyamabanga mushya wasimbuye Habineza Emmanuel wari usanzwe ari kuri uyu mwanya mu gihe cya De Gaulle
Iyi Ferwafa iyoborwa na Sekamana Jean Damascene yagiriye icyizere Uwayezu wigeze gutoza amakipe atandukanye arimo kaminuza y’u Rwanda n’ingimbi za APR FC, aho yari yungirije Andeas Spier.
Perezida wa Ferwafa, Sekamana Jean Damascene yavuze ko Uwayezu amufitiye icyizere ko azatanga umusanzu ukomeye mu kuzamura umupira w’amaguru mu Rwanda kuko awufitemo inararibonye ndetse akaba n’umuhanga mu bijyanye n’imiyoborere.Uwayezu Francois Regis, niwe munyamabanga mushya wa FERWAFA
Uwayezu w’imyaka 35 yavuze ko kuva kera yakundaga umupira w’amaguru bityo kuba agiye mu rwego rwo kuba umuyobozi bimushimishije kandi yizera ko azatangamo imbaraga n’umusanzu kugira ngo utere imbere afatanyije n’abo bazakorana
Uyu mugabo afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya kaminuza mu masomo y’imari n’ubutegetsi , yari amaze imyaka irindwi ari umuyobozi ushinzwe ubutegetsi mu kigo cy’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC), yigeze kandi gukora muri Minisiteri y’Umutekano kuri ubu itakibarizwa mu Rwanda.
Kuva muri 2017, yabarizwaga muri komisiyo ya Siporo ya bose muri Komite Olempike ndetse akaba na Perezida wungirije mu Ishyirahamwe ry’abatoza mu Rwanda. Afite n’impamyabushobozi y’ubutoza ya UEFA Licence B yakuye I Koblenz mu Budage muri 2010