Ku munsi wo kuwa Kabiri tariki 28 Gashyantare 2017, nibwo amakuru yatangiye gukwirakwira hose ko Amavubi yabonye umutoza mushya, ibi bikaba byaravuzwe cyane mu bitangazamakuru bitandukanye mpuzamahanga ndetse n’iby’imbere mu gihugu ariko FERWAFA irabihakana ivuga ko ataratangazwa, none yashyize yemera ko ari ukuri.
FERWAFA ibinyujije kuri Twitter, yemeye ko Antoine Hey abaye umutoza w’Amavubi mushya n’ubwo yari yarabihakanye. Antoine Hey yatoranyijwe mu batoza batatu ari bo Antoine Hey (German), Raoul Savoy (Swiss) na Jose Rui Lopes Aguas (Portugal).
Nyuma yo gukora ikizamini byarangiye bahisemo uyu mudage byashoboka ko ahanini binashingiye ku mubano mwiza u Rwanda rufitanye n’iki gihugu mu bijyanye n’umupira w’amaguru.
Uyu mutoza yatoje ku mugabane wa Afurika, yatoje amakipe y’ibihugu nka Lesotho (2004-2006), Gambie (2006-2007), Liberia (2008-2009), hamwe n’ikipe y’igihugu ya Kenya (2009). Yanatojeho ikipe ya Al-Merreikh yo muri Sudani mu gihe cy’amezi abiri hagati y’Ugushyingo k’umwaka ushize na Mutarama 2017 n’ubu yari akiyitoza.
Bibugwa ko Antoine Hey azakorana n’abatoza babiri b’abadage bungirije, hamwe n’Umufaransa ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi. Ku mushahara azajya ahembwa, ni bihumbi 20 by’amadorali ya Amerika, u Rwanda rukazatanga kimwe cya kabiri n’u Budage bugatanga ikindi gice.