AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

FERWAFA yemeye kwivuguruza, ikipe yari yasezeye muri shampiyona nayo yemera kugaruka

FERWAFA yemeye kwivuguruza, ikipe yari yasezeye muri shampiyona nayo yemera kugaruka
5-01-2017 saa 18:38' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 1571 | Ibitekerezo

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2016, nibwo amakuru yasakaye hose ko ikipe ya Pepeniere FC yasezeye muri Shampiyona ku mpamvu z’uko FERWAFA yanze ko ikinira ku kibuga cyayo kandi nta bushobozi ifitebwo kwimukira kuri sitade ya Kigali iherereye i Nyamirambo ariko byamaze gukemuka, FERWAFA yemeye kwivuguruza.

Ubu FERWAFA yamaze kuganirana Pepeniere FC yemera ko yakomeza gukinira ku kibuga cyayo, nayo yemera kugaruka muri shampiyona ndetse n’umukino bafitanye na Rayon Sports ku Cyumweru tariki 8 Mutarama 2017 bazawukina.

Mu kiganiro ikinyamakuru Ukwezi.com cyagiranye n’umuyobozi wa Pepeniere FC, Bwana Munyankumburwa Jean Marie Vianney, yemeye ko ayo makuru ariyo. Yagize ati : “Nibyo koko FERWAFA yemeye ubusabe bwacu natwe twemeye kugaruka muri Shampiyona, ubu icyo dutegereje ni ukumenya icyemezo bazafata ku mikino tutakinnye irimo uwa AS Kigali na Marines “.

Pepiniere FC niyo kipe ya nyuma ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona aho ifite inota 1 na mpaga ku mikino 2, nta gihindutse ikaba izakina umukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona uzabera kuri sitade ya Kigali ku Cyumweru tariki 8 Mutarama 2017.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA