AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Gasana Jérôme wayoboye WDA yiyemeje kubaka Mukura VS izamara imyaka 3 itwara ibikombe

Gasana Jérôme wayoboye WDA yiyemeje kubaka Mukura VS izamara imyaka 3 itwara ibikombe
25-07-2020 saa 07:26' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3149 | Ibitekerezo

Gasana Jérôme wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’ Ubumenyi Ngiro WDA uherutse kugirwa Umuyobozi wa Mukura Victory Sports yiyemeje kuvugurura iyi kipe, agakemura ikibazo cy’imishara,akayongerera abafana avuga ko bazaturuka ku nsinzi izajya ibona.

Tariki 1 Nyakanga 2020, nibwo Gasana yagizwe umuyobozi mukuru wa MVS, nyuma y’uko iyi kipe ivuguruye imyubakire y’ubuyobozi bwayo igashyiraho umwanya wa Managing Director umwanya utari usanzwe mu buyobozi bwayo.

Gasana ati “Aya mavugurura aganisha ku kuba ikipe, nakwita ikipe itsinda ifite ubushobozi bwo kumara imyaka 3 itwara ibikombe”.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Salus, yakomeje avuga ko yifuza ko Mukura VS iba ikipe buri wese yibonamo. Ati “Kandi ntabwo yayibonamo adafite amakuru yayo niyo mpamvu muri structure turi gutekereza ko hajyaho ushinzwe imbuga nkorambaga, no kumenyekanisha ikipe kugira ngo n’uri haze y’igihugu ukeneye amakuru ya MVS ayabone bimworoheye”.

Avuga ko abatuye Tumba, Cyarwa, Mukura, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe bakwiye kuba bari ku mukino wa Mukura, igihe yakinnye.

Ubuyobozi bushya bw’iyi kipe buteganya kongera Fun Club, kuri ubu ziri hagati hagati ya 5 na 10. Muri Fun Club iyi kipe ifite harimo iba hanze y’u Rwanda, yitwa iy’abadiyasipora.

Mu rwego rwo kumenyekanisha ikipe no kuyishakira inkunga, ubuyobozi bushya burateganya koroheza abafana kubona ibirango byayo.

Gasana Jérôme wari asanzwe ari muri Komisiyo Nkemurampaka ya Mukura Victory Sports guhera mu mwaka ushize avuga ko mu minsi yashize umuntu yashakaga kugura umupira uriho ibirango bya Mukura akabura aho awugurira,

Ati “Ibi ngo ubuyobozi bubirimo kubikoraho ku buryo mu kwezi kwa 9 bizaba byarabonetse. Umuntu ukeneye umupira wo kwambara wanditseho ibirango by’ikipe akaba afite aho awusanga”

Gasana agiye kuyobora iyi kipe se yakiniye, mu gihe ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 12 Gicurasi 2020, aribwo hamenyekanye ko Nizeyimana Olivier wari umaze imyaka 9 ari Perezida wayo yeguye ku buyobozi bwayo ku mpamvu zitamenyekanye.

Gasana avuga ko kugira ngo abafanga bongere bagaruke agomba kubaka ikipe itsinda ishingiye ku bakinnyi bashoboye, hibandwa ku bakinnyi b’inyuma no mu busatirizi bw’ikipe

Ubuyobozi bushya bw’iyi kipe buvuga ko bugiye gushyiraho uburyo bwo guha abafite ubunararibonye muri Mukura : abakiniye n’abayitoje bakagira umwanya wo gutanga ibitekerezo mu kugura abakinnyi.

Gasana avuga ko ukwezi kwa 8 kuzasiga abakinnyi bafite ibibazo by’imishahara byose bikemutse kuko bageze kure babikemura.

Ati “Ntabwo twagura abakinnyi bashya kandi n’abo dusanganywe tutarabakemurira ibibazo by’imishahara.”

Avuga ko mu gihe cya gahunda ya guma mu rugo, iyi kipe yabaye hafi abakinnyi bayo ikabakemurira ikibazo cy’amikoro.

Ikindi bateganya gukora ni uko mu ntangiriro z’uku kwezi kwa 8, iyi kipe izashyiraho uburyo bworohereza abafana kuyitera inkunga, ni uburyo busanzwe mukoreshwa mu yandi makipe buzwi ku izina ry’akanyenyeri.

Perezida w’abafana ba MVS asaba abafana kongera kwitabira imikino gufata umwanya wo kumenyekanisha ikipe yabo.
Ati “Tumenyekanishe Mukura tuyikunde tuyikundishe n’abandi”.

Umwaka ushize w’imikino warangiye Mukura Victory Sport iri ku mwanya wa kane. Mu bakinnyi iyi kipe iri kuganira nabo harimo umuzamu wa Gad Musanze FC, Iragire Said na Cyiza Husein.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA