AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Gasimba ukunda APR FC yirukanye umugore we burundu amuziza ko afana Rayon Sports - VIDEO

Gasimba ukunda APR FC yirukanye umugore we burundu amuziza ko afana Rayon Sports - VIDEO
18-07-2019 saa 12:10' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 8361 | Ibitekerezo

Umutoza Gasimba utoza abana bakiri bato abifashijwemo na Jimmy Gatete nk’uko abyivugira, ashimangira ko yafashe icyemezo cyo kwirukana burundu umugore bashakanye bakanabyarana umwana w’umukobwa, kandi ngo bari basanzwe babana neza ariko bapfuye ko uyu mugore ukomoka i Nyanza yanze kureka gufana ikipe ya Rayon Sports, mu gihe umugabo we akunda mukeba APR FC

Mu kiganiro twagiranye na Gasimba, yadutangarije ko akunda ikipe ya APR FC ndetse ko yanayikiniye mu ikipe y’ingimbi, ndetse ngo yanakinnye muri Rayon Sports aho yaje kugirira imvune yasabaga ko yajya kuvuzwa hanze ariko habura ubushobozi. Avuga ko umugore we ukomoka i Nyanza we yari umukunzi wa Rayon Sports cyane, ibi bikaba ari nabyo byabateranyije.

Gasimba ashimangira ko ubusanzwe yajyaga akunda kujya impaka n’umugore we ku bijyanye n’imikino yahuzaga APR FC na Rayon Sports, bakanajya intego bakemeranwa ko utsindwa aza kurara hanze. Uyu mugabo avuga ko ubwe yaraye hanze nko ku mukino APR FC yatsinzwemo na AS Muhanga bikanayigabanyiriza amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona iheruka.

Gasimba avuga ko kuba Rayon Sports yaratwaye igikombe cya shampiyona byamubabaje bigatuma anabipfa n’umugore we akamwirukana, gusa akavuga ko mu gihe yaramuka amusabye imbabazi akamurahirira ko atazongera gufana Rayon Sports bwo ngo basubirana.

Gasimba yanadutangarije uburyo amakipe nka Rayon Sports na AS Kigali zimurimo amafaranga y’indezo kubera abana yagiye atoza bakajya muri ayo makipe ntacyo ahawe nk’uwabazamuye, ndetse ngo ashaka kurega ayo makipe. Avuga ko APR FC yo yamwishyuye amafaranga yasabwaga y’indezo, akaba yaranayabyaje umusaruro aguramo inzu mu mujyi wa Kigali.

IREBERE VIDEO Y’IKIGANIRO CYOSE HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA