Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 03 Werurwe 2020 shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda yari yakomeje hakinwa umunsi wayo wa 21 nyuma y’ikiruhuko cy’ikipe y’igihugu cyari kimaze iminsi.
Uyu munsi habaye imikino itatu harimo n’umukino w’ishyiraniro wahuje Gasogi United na Kiyovu Sports kuri stade Mumena ukaba urangiye Gasogi United ibonye intsinzi y’igitego 1-0.
Umukino watangiye amakipe yombi yigana buri imwe ishakisha uburyo yafungura izamu ry’iyindi ariko igice cya mbere kirangira nta n’imwe bihiriye kuko cyarangiye yombi anganya ubusa ku busa.
Mu gice cya kabiri Gasogi United yaje kubyaza umusaruro amahirwe yabonye ubwo umukino wendaga kugera ku musozo ku munota wa 88 ibona igitego ku mupira w’umuterekano wa coup Franc watewe na Kaneza Augustin kiyihesha amanota atatu muri uyu mukino.
Uko iyindi mikino yagenze :
Mukura VS 1 – 0 Heroes FC (Stade Huye)
AS Kigali 1-0 AS Muhanga (Stade de Kigali)
Espoir FC 0 – 1 Gicumbi FC (Rusizi)
Indi mikino iteganyijwe ku munsi w’ejo :
APR FC – POLICE FC (Stade de Kigali)
Sunrise FC – Musanze FC (Nyagatare stadium)
Etincelles FC – Rayon Sports (Umuganda stadium)
Bugesera FC – Marines FC (Bugesera stadium)