AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Hakizimana Muhadjili yamaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports

Hakizimana Muhadjili yamaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports
21-07-2020 saa 17:59' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 2526 | Ibitekerezo

Rutahizamu Hakizimana Muhadjili wari umaze iminsi mu biganiro n’ikipe ya Rayon Sports, ubu yamaze kuyisinyira amasezerano bivugwa ko azayikinira mu mwaka utaha w’imikino.

Hari hashize iminsi bivugwa ko Hakizimana Muhadjili ari mu biganiro n’ikipe ya Rayon Sports, ubu ntibikiri ibihuha uyu rutahizamu uheruka gutandukana n’ikipe ya Emirates Fc yo muri Leta Zunze Ubumwe z’abarabu yamaze kuba umukinnyi wa Rayon Sports.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ni bwo uyu mukinnyi yongeye kugirana ibiganiro bya nyuma n’abayobozi ba Rayon Sports, biaza kurangira yemeye gusinyira Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe, nk’uko amakuru twizeye abihamya.

Kugeza ubu impande zombi yaba Rayon Sports cyangwa umukinnyi Hakizimana Muhadjili ntibigeze bifuza gutangaza aya makuru, gusa umukinnyi we akavuga ko cyigero cya 90% yamaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports.

Hakizimana Muhadjiri aje muri Rayon Sports nyuma yo gutandukana na Emirates Football Club yakiniraga muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu kuva muri Nyakanga 2019.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA