AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Hakomeje kuvugwa urunturuntu muri FERWAFA, umuyobozi ushinzwe ibya tekinike yeguye

Hakomeje kuvugwa urunturuntu muri FERWAFA, umuyobozi ushinzwe ibya tekinike yeguye
21-10-2016 saa 16:48' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 981 | Ibitekerezo

Hendrik Pieter de Jongh wayoboraga ibya tekinike mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, yamaze gusezera kuri uyu mwanya kubw’ibibazo bidashira yakunze kubona muri iri shyirahamwe.

Uyu mugabo w’umuholande, Pieter de Jongh yashinzwe kugenzura iterambere ry’umupira w’amaguru (Directeur technique) mu Rwanda tariki 14 Kamena 2016 nyuma y’igihe kitari gito uyu mwanya wari umaze ntawe uwuyobora.

Pieter de Jongh asezeye kuri uyu mwanya nta kintu kigaragara akoze, dore ko nta n’ibikorwa byinshi yakunze kugaragaramo uretse igikorwa kimwe cyo gushishikariza abana b’abakobwa b’abanyarwanda gukunda umukino w’umupira w’amaguru.

Nyuma yo gutanga ibaruwa isezera, uyu mugabo ukomoka mu Buholandi yatangaje ko yasanze abanyarwanda badashishikajwe no guteza imbere umupira w’amaguru bikaba byaramuciye intege kuko ngo yabonaga bimusubiza inyuma.

Yagize ati : “Nabasezeye kuko mu gihe maze mu Rwanda nasanze umupira waho usa n’aho ukorwa nko kwishimisha. Abakora mu mupira w’amaguru bakora mu buryo butari ubwa kinyamwuga, ntibyoroshye gukorana nabo. Ikindi njyewe ndi umunyamwuga niyo mpamvu ntashobora gukora muri ubu buryo.”

Hendrik Pieter de Jongh ni muntu ki ?

Hendrik Pieter de Jongh yavutse tariki ya 8 Ukuboza, 1970 mu Ntara ya Asperen gihugu cy’u Buholandi. Yakiniye ikipe yitwa Sparta Rotterdam yo muri iki gihugu mu mwaka w’1988.

Hendrik kandi yatoje amakipe nka Budapest Honvéd FC, A.F.C. Leopards and F.C. Cape Town. Uyu mugabo yaje mu Rwanda avuye mu ikipe ya Ulaanbatar City F.C muri Mongolia


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA