AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ibipupe by’abakobwa byicajwe muri sitade byateje urunturuntu [AMAFOTO]

Ibipupe by’abakobwa byicajwe muri sitade byateje urunturuntu [AMAFOTO]
18-05-2020 saa 11:16' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2506 | Ibitekerezo

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Koreya y’Epfo ryasabye imbabazi abafana nyuma y’uko mu mukino wabaye kuri iki cyumweru mu myanya isanzwe yicarwamo n’abafana harimo ibipupe by’abakobwa.

Abafana babonye ibi bipupe bavuze ko ari ibipupe bikoreshwa mu mibonano mpuzabitsina.

Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo shampiyona y’umupira w’amaguru muri Koreya y’Epfo yasubukuwe nyuma y’uko kimwe n’izindi nyinshi yari yahagaze kubera icyorezo cya covid-19.

Nubwo iyi shampiyona muri iki gihugu yasubukuwe ntabwo abafana bemerewe kujya muri sitade nk’uko bisanzwe. Kuko iyi mikino yerekanwa ku mateleviziyo, abareba iyi mikino babwiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri iki gihugu ‘K-League club FC’ ko biba bisa nabi kuko nta bafana baba bari muri sitade.

K-League club FC mu rwego rwo gushaka gusubiza iki kibazo cy’abafana yakoresheje ibipupe by’abakobwa ibyicaza mu ntebe z’abafana ku buryo udashishoje ushobora kugira ngo ni abafana bari muri sitade.

Ubu buryo nabwo abantu barabunenze bavuga ko ibi bipupe byashyizwe muri sitade bisa n’ibikoreshwa mu gutera akabariro.

Ibya byatumye K-League club FC isohora itangazo isaba imbabazi abafana ariko inabamara impungege ko biriya bipupe atari ibikoreshwa mu mibonano mpuzabitsina.

Mu itangazo yashyize kuri instagram yagize ati “Dusabye abafana imbabazi. Mutubabarire rwose. Icyo twari tugamije ni ugushaka ibintu bisa neza muri ibi bihe bikomeye. Turaza gutekereza cyane tubone icyo twakora ikintu nk’iki ntikizongere”.

Ikinyamakuru cyo muri iki gihugu kitwa Koreaboo cyatangaje ko cyavuganye n’umwe mu bagize uruhare mu ishyirwa ry’ibipupe muri sitade wagize ati “Ntabwo twari twarigeze dutekereza ko hari abashobora kugira iki kibazo”.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA