AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Iby’umupfumu uvuga ko yateje Rayon Sports inyatsi ikaba igiye gusenyuka birimo gusohora ?

Iby’umupfumu uvuga ko yateje Rayon Sports inyatsi ikaba igiye gusenyuka birimo gusohora ?
10-08-2020 saa 17:36' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 7989 | Ibitekerezo

Kanyamahanga Eric uvuga ko ari umupfumu uragurira abakinnyi batandukanye mu Rwanda akabahesha ibitego ndetse n’amakipe akayahesha intsinzi, ashinja ikipe ya Rayon Sports kuba yaramwambuye amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu kandi ngo niba itemeye kuyishyura igiye gusenyuka burundu kuko yayiteje inyatsi. Ibi akimara kubitangaza, hahise hasohoka amabaruwa yatumye abantu batandukanye bakomeza kwibaza ku byatangajwe n’uyu mupfumu.

Mu kiganiro yagiranye na Ukwezi TV kuri iki Cyumweru tariki 9 Kanama 2020, uyu mupfumu yavuze ko yafashije ikipe ya Rayon Sports kwegukana igikombe iheruka ariko ikanga kumwishyura amafaranga yose bari baravuganye. Mu ntangiro z’uyu mwaka nabwo yari yatangaje ko batazigera batwara igikombe cy’uyu mwaka ndetse ko Rayon Sports idashobora gusohokera u Rwanda.

Kanyamahanga kandi kuri iki Cyumweru nibwo yavuze ko yamaze guteza inyatsi n’umwaku ikipe ya Rayon Sports kuburyo igiye kurushaho kurangwamo gucikamo ibice kuburyo bizarangira isenyutse burundu niba batamushatse ngo bamwishyure amafaranga miliyoni eshanu avuga ko bamusigayemo.

UMVA UMUPFUMU UVUGA KO RAYON SPORTS IGIYE GUSENYUKA HANO :

Nyuma y’amasaha macye, nibwo Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yahise asohora itangazo risesa inzego zose za Rayon Sports usibye komite Nyobozi abereye Perezida. Ibi birimo gukurura impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga hakaba n’abahita babihuza n’ibyari bimaze gutangazwa n’uyu Kanyamahanga.

Munyakazi Sadate ati : “Uretse Urwego rwa Komite Nyobozi y’Umuryango, izindi nzego zose zigaragara muri Association Rayon Sports zibaye zihagaritswe kugera igihe inonosorwa ry’amategeko shingiro y’Umuryango rizarangirira hakajyaho inzego zizaba zihuye n’ayo mategeko.”

Munyakazi kandi yanditse indi baruwa imenyesha abantu batandukanye ko inama y’Inteko rusange yari iteganyijwe itakibaye kubera iseswa ry’izo nzego, ibi nabyo bikaba byarushijeho gukurura impaka ndende.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA