Sugira Ernest ashobora kuza kuruhukira mu Rwanda, nyuma y’uko Guverinoma ya Congo yafashe icyemezo cyo kuba ihagaritse Imikino ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere by’agateganyo, kugeza tariki ya 14 Mutarama , kubera impungenge z’umutekano muke ndetse n’ibindi bikorwa by’ubwicanyi bishobora kugaragara muri iki gihugu muri uku kurangira kwa Manda ya Perezida Joseph Kabika.
Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri iki gihugu , aho ryagaragaje ko guhera tariki ya 15 Ukuboza 2016 kugeza tariki ya 14 Mutarama 2016 , iyi mikino igomba kuba ihagaze kubera impungenge z’uko ku ma stade aberamo iyi mikino hashobora kwibasirwa n’abagizi ba nabi, mu bihe imikino yaba iri kuba ngo kuko umutekano wo mu minsi Perezida Kabila azaba arangizamo manda ze utizewe neza.
Mu kiganiro ,Minisitiri w’Urubyiruko na Siporo wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Denis Kambayi, yagiranye na Jeune Afrique yemeje iby’aya makuru avuga ko guhagarikwa kw’iyi Shampiyona byatewe n’impungenge z’umutekano muke biteze muri iki gihugu mu mpera za Manda ya Perezida Kabila isigaje iminsi 4 gusa ngo irangire.
Mu cyumweru gishize nibwo muri Stade ya Martyrs iri mu murwa mukuru wa Kinshasa ubwo haberaga imikino ya Shampiyona, abafana bumvikanye bavuga ko badashaka Perezida Kabila kuko ngo agomba kuva ku butegetsi bwangu Manda ye ikirangira.
Ibi kandi byanabaye kuri Stade ya ‘Yebele’ ubwo ikipe ya DC Motema Pembe yakinaga na FC Renaissance , aho abafana barimo biririmbira indirimbo yo mu rurimi rw’Ilingara bagira bati “Eloko nini esilaka te ! Kabila, oyebela, warrant esili !” bisobanuye ngo “ Kabila urabizi ko Manda yawe yarangiye ?” akavuyo kahabereye katumye umusifuzi arangiza umupira igihe kitageze. Ibi byose byagiye biba biri mu biteye impungenge muri iki gihugu.
Iki cyemezo cyafashwe na guverinoma ya Congo, gihaye abakinnyi bo mu makipe ari muri aya marushanwa kwiruhukira no kubona umwanya wo gusangira iminsi mikuru n’imiryango yabo, aho bishoboka ko na Sugira Ernest Umunyarwanda ukinira ikipe ya AS Vita Club, yaza mu Rwanda akaba yiruhukira .