Ikipe ya APR FC igeze ku mukino wa nyuma w’irushanwa ryateguwe na AS Kigali, itsinze ikipe ya Rayon Sports ibitego 3 byose ku busa, nyuma y’umukino wa kimwe cya kabiri iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda yagaragajemo kurusha cyane mukeba wayo Rayon Sports.
Nyuma y’uko mu mukino uheruka Rayon Sports yari yabashije gutsinda APR FC, byari umuhigo ku bakinnyi, umutoza n’abafana ba APR FC kutongera gutsindwa na mukeba wabo Rayon Sports, ibi bakaba babigezeho babifashijwemo n’ibitego bya Patrick Sibomana ku munota wa 7, Issa Bigirimana ku munota wa 12 w’umukino na Sekamana Maxime ku munota wa 56.
Abafana ba APR FC na mbere y’umukino bari bitwaje umusaraba banditseho ko bagiye gushyingura Rayon Sports
APR FC yahise igera ku mukino wa nyuma aho kuwa Gatandatu w’iki cyumweru izakina na Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ikinamo umunyarwanda Sugira Ernest, uyu akaba ari nawe wafashije iyi kipe ayitsindira igitego cyayifashije kugera ku mukino wa nyuma.
de4 yanyu mugira amagambo menshi ubwo c iyo mutsinda 4nkibyo babahometse bari kubakizwa niki ?
Gikundiro njya ureka abaswa bishime