Mu gihe ikipe y’u Rwanda Amavubi iteganya gukina imikino ya gicuti n’amakipe ya Guinea na Senegal, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ririfuza ko shampiyona iba ihagaze kugira ngo habanze hakinwe iyi mikino.
Ikipe y’u Rwanda izakina imikino ya gicuti na Guinea na Senegal zitegura imikino y’Igikombe cya Afurika cy’Ibihugu kizabera muri Cameroun hagati ya tariki ya 9 Mutarama n’iya 6 Gashyantare 2022, byombi bizakorera umwiherero i Kigali guhera ku wa 27 Ukuboza 2021.
Umunyamabanga Mukuru w’Umusigire wa FERWAFA, Iraguha David, yatangaje ko hamaze kwemezwa imikino ibiri izahuza u Rwanda n’ibi bihugu byombi ndetse bishoboka ko hari n’umukino wa gatatu wakinwa hagati ya Amavubi na Guinée.
Ati “Dushaka ko dukina imikino ya gicuti kuko ni amahirwe, twarebye ko mu kwa mbere hari iminsi ibiri cyangwa itatu ya Shampiyona izahagarara igakomeza nyuma yaho. Amatariki ahari ni ayatekerejwe, ni iya 2 n’iya 4 Mutarama naho iya 6 Mutarama haracyarebwa ko ishoboka kuko ishobora kutaba.”
Yakomeje agira ati “Tariki ya 02 Mutarama ni Guinée, ku wa 04 Mutarama ni Sénégal naho tariki ya 6 Mutarama bikunze haba undi mukino na Guinée.”
Uyu muyobozi yavuze ko kuri uyu wa Gatanu ari bwo hemezwa igihe Amavubi ashobora gutangirira umwiherero wo kwitegura iyo mikino.
Ati “Ibyo byose turabyemeza neza uyu munsi kugira ngo turebe icyo umutoza abivugaho ubwo natwe nka FERWAFA na Minisiteri [ya Siporo] kugira ngo turebe niba biteguye kujya mu mwiherero ku wa 28 Ukuboza kuko ni byo byifuzwa. Ikipe yahamagarwa ku wa 27 Ukuboza, ku wa Mbere.”
Gukina imikino yombi bivuze ko Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mupira w’amaguru igiye kuba ihagaze nyuma y’ikirarane cy’umunsi wa gatanu wa Shampiyona kizahuza APR FC na Gasogi United ku Cyumweru, tariki ya 26 Ukuboza 2021.