AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Imodoka ya Sugira yahiriye mu igaraje n’izindi zarimo

Imodoka ya Sugira yahiriye mu igaraje n’izindi zarimo
17-02-2021 saa 17:42' | By Editor | Yasomwe n'abantu 3519 | Ibitekerezo

Imodoka ya rutahizamu Sugira Erneste n’izindi zigera muri 15 zahiriye mu nkongi y’umuriro yafashe igaraje ryitwa ‘Pure Pro’ riherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Izi modoka zahiye ahagana Saa cyenda z’amanywa kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Gashyantare 2021, ubwo iri garaje ry’uwitwa Murara Arthur riherereye mu Mudugudu wa Mumararungu, mu Kagari ka Rwezamenyo ya I ryafatwara n’inkongi

Muri izi modoka zahiye harimo ni ivatiri y’umukinnyi wa Rayon Sports Sugira Erneste ifite agaciro ka miliyoni 7 Frw.

Ikinyamakuru Igihe dukesha iyi nkuru kivuga ko abaturage babonye iyi nkongi ubwo yatangiraga, yatewe n’ibishashi by’umuriro waturutse ku bantu basudiraga imodoka zari zirimo gukorwa.

Bikorimana Abdoul yagize ati “yatewe n’inkongi bari barimo gusudira imodoka noneho ifatwa n’inkongi, nibwo igaraje ryose ryahiye n’imodoka zose zari zirimo.”

Sugira Erneste na we yemeye ko imodoka ye yahiriye muri iri garaje anavuga ko agiye gukurikirana icyateye iyi nkongi kugira ngo ubwishingizi buyimwishyure.

Iyi nkongi ikimara gufata iri garaje, Polisi yahise izana imodoka zo kuzimya umuriro zitangira akazi kazo.

Photos : Igihe

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA