Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 2 Werurwe, nibwo amakuru yatangiye gucicikana ko Chid Ibe Andrew, umunya Nigeria watozaga ikipe ya Sunrise FC, yasezerewe ashinjwa icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano ziirimo ibyangombwa bimwemerera gutoza mu cyiciro cya mbere.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Sunrise FC buhamya ibi ndetse bwamaze no gusimbuza Chid Ibe Andrew, ubu bukaba bwahaye akazi umutoza w’umunyarwanda Cassa Mbungo André ugiye gutoza iyi kipe mu mikino isigaye ya shampiyona.
Kugirango abayobozi ba Sunrise FC bamenye ko uyu mutoza yabahaye impapuro mpimbano, bandikiwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda FERWAFA ribamenyesha ko Licence afite itabaho ko ari impimbano. Muri urwo rwandiko Ferwafa nayo yabanje kubaza CAF niba koko iyo Licence yemewe ibasubiza ibahakanira ko itemewe ndetse ko ari impimbano.
Chid Ibe Andrew kandi arashinjwa imyitwarire itari myiza nko kurwana n’abaturage ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe. Uyu mutoza yatangiye gutoza ikipe ya Sunrise FC mu mikino yategurwaga na AS Kigali mbere ya shampiyona (AS Kigali pre season tournament ) icyo gihe yavuyemo itarenze amatsinda, ubu asize muri shampiyona ihagaze ku mwanya wa 9 n’amanota 21.