Mu gicuku cyo kuwa Gatandatu tariki 17 Gashyantare 2018 APR FC yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Seychelles mu mukino izahuriramo na Anse Reunion FC. Mu bakinnyi bajyanye n’iyi kipe hagaragayemo impinduka aho Nshuti Savio wari witezwe kujyana n’ikipe ye yasigaye i Kigali.
APR FC akazi gasa nakayoroheye cyane kuko mu mukino ubanza yatsindiye i Kigali Anse Reunion FC ibitego 4 kuri 0 .
Mu bakinnyi bahagurutse mu Rwanda ntiharimo Nshuti Dommique Savio ahubwo hiyongereyemo Iranzi Jean Claude utaragaragaye mu mukino ubanza, wonoroheye APR FC kuko yawutsinzemo ibitego 6 hakemerwa 4 gusa .
N’ubwo APR FC yerekeje muri Seychelles ifite impamba ihagije, ntiyajenjetse kuko yakoze ku bakinnyi bayo bose bafatwa nk’inkingi za mwamba z’iyi kipe.
Dore urutonde rw’abakinnyi umutoza wa APR FC Jimmy Mulisa yajyanye muri Seychelles.
Abazamu
.Kimenyi Yves
.Mvuyekure Emery
Ba myugariro
Ombolenga Fitina
Imanishimwe Emmanuel
Rukundo Denis
Rugwiro Herve
Buregeya Prince Aldo
Shaffy Songayingabo
Abakina hagati
Mugiraneza Jean Baptiste Miggy
Nshimiyimana Imran
Twizerimana Martin Fabrice
Blaise Itangishaka
Bizimana Djihad
Ba rutahizamu
Issa Bigirimana
Maxime Sekamana
Byiringiro Lague
Muhadjili Hakizimana
Nshuti Innocent
Iranzi Jean Claude
Uyu mukino APR FC ikomeje yajya mu kiciro gikurikiraho mu minikino ya CAF Confederation Cup.