AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Intsinzi ya Rayon Sports kuri mukeba wayo APR FC yakomwe mu nkokora n’ibura ry’umuriro

Intsinzi ya Rayon Sports kuri mukeba wayo APR FC yakomwe mu nkokora n’ibura ry’umuriro
23-09-2017 saa 21:00' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 3038 | Ibitekerezo

Umukino wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na APR kuri Sitade ya Rubavu mu guhatanira igikombe cya ‘Super Cup’ wasubitswe kubera ibibazo by’ibura ry’umuriro wabuze inshuro ebyiri muri uyu mukino dore ko ubwa kabiri wabuze burundu bikaba ngombwa ko umukino usubikwa nyuma y’uko Rayon Sports yari yamaze gutsinda ibitego bibiri ku busa bwa APR FC.

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Nzeri 2017, wari utegerejwe n’abakunzi ba ruhago hano mu Rwanda dore ko abenshi ari abafana b’aya makipe yombi. Ibitego bya Rayon Sports byagiyemo ku munota wa 34 w’igice cya mbere na Ismael Diarra ndetse n’uwa 64 w’igice cya kabiri na Kwizera Pierrot.

Igice cya mbere kibura iminota hafi 4 ngo kirangire umuriro wabuze muri sitade dore ko bwari butangiye kwira abantu bamara hafi iminota 3 nyuma ugarutse bongera gukina iyi minota babona kujya mu kiruhuko cy’igice cya mbere. Uyu muriro wongeye kubura mu gice cya kabiri aho wabuze ku munota hafi wa 62 uragenda umara iminota isaga 30 utaragaruka ari nabwo abasifuzi bafataga icyemezo cyo gusubika umukino bamwe mu bafana bari bari muri sitade bataha bimyoza imoso.

Kugeza ubu nta cyemezo cyafashwe cy’igihe uyu mukino uzabera cyangwa se niba igikombe kizatangwa mu bundi buryo cyane ko ntan’itegeko ryo kwifashisha muri iyi ngingo Ferwafa iteganya muri uyu mukino wa Super Cup. Biteganijwe ko bitarenze amasaha 48 komisiyo ishinzwe gutegura iyi mikino ya Super Cup izaba yamaze gutangaza icyemezo cyafashwe kuri iri subikwa ry’uyu mukino.

Umuriro wabuze abari muri Sitade bose basigara mu mwijima kugeza n’ubwo umukino usubikwa

Minisitiri Uwacu Julienne w’umuco na siporo nawe yari yitabiriye uyu mukino wahuzaga APR na Rayon Sports

Abatoza Jimmy Mulisa wa APR FC na Karekezi Olivier wa Rayon Sports bakijijwe n’ibura ry’umuriro

Abafana ba Rayon Sports batashye bimyoza imoso nyuma yo gutsinda ibitego bibiri bigateshwa agaciro

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC

Abakinnyi 11 babanjemo ku ikipe ya Rayon Sports


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA